Panorama
Kurushaho gufasha by’umwihariko abayoboke b’Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho y’abaturage –PSD n’abaturage bose muri rusange kugera ku mibereho myiza, harwanywa ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’umuturage, ni kimwe mu bibazo bikomeye ubuyobozi bushya bwa PSD mu karere ka Gasabo busabwa kuzashyira muri gahunda zabwo.
Ku wa 25 Werurwe 2018, i Kabuga mu murenge wa Rusororo hateraniye Kongere ya PSD mu karere ka Gasabo. Kimwe mu bikorwa bikomeye cyabaye muri iyo kongere ni ugutora Komite Nyobozi nshya y’iryo shyaka muri ako karere. Muri komite Nyobozi batatu bari basanzwemo, amaraso mashya yiyongereyemo ni abayoboke babiri ariko kandi bose ni urubyiruko gusa.
Mukarubayiza Dative atuye mu murenge wa Rutunga, ayobora PSD muri uwo murenge. Asaba imikoranire myiza kugira ngo bashobore guhindura imibereho y’umuturage. Ati “Gukorera hamwe no gukorana n’izindi nzego nibyo bizadufasha guhindura imibereho y’umuturage kandi twese tujyane mu guteza imbere igihugu. Tugomba gukangukira umurimo tuwushishikariza n’abandi.”
Uwase Claudine, ni urwanashyaka watorewe kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe imyitwarire, akaba ari umunyamabanga warwo. Asaba abayoboke ba PSD kugira ubwumvikane no gufashanya kandi bakabana neza n’abayoboke b’indi mitwe ya politiki kuko buri wese afite uburenganzira bwo kujya mu ishyaka yishakiye.
Mutoni Jenninah yatorewe kuba Visi Perezida wa PSD mu karere ka Gasabo. Mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yadutangarije ko ashimira abarwanashyaka bamugiriye icyizere, ariko yari asanzwe ari umunyamabanga ushinzwe ubukungu n’amajyambere ku rwego rw’akarere.
Agira ati “Turasaba arwanashyaka bacu kutuba hafi tugafatanya guteza imbere ishyaka ariko kandi hatangwa ibitekerezo byiza byiza bihindura imibereho y’umuturage. Ni urugendo tugomba gufatanya kuko ntitwabigeraho twenyinye tudafatanyije n’abarwanashyaka bacu.
Nsabimana Joseph ni Perezida wa PSD mu mujyi wa Kigali. Asaba Komite Nshya yatowe mu karere ka Gasabo gukorera hamwe, no kugira umuhate kugira ngo bagere ku nshingano zabo.
Agira ati “Turabasaba gukorera hamwe, kutiganda, kugira umuhate n’umurava kugira ngo bashobore gusohoza inshingano bahawe. Bakorane ubushishozi, kwitanga no kugisha inama. Bafatanye n’abandi banyarwanda guhangana n’ibibazo bibangamiye umutekano w’imibereho myiza y’umuturage, aho bafite ikibazo babaze inzego zibakuriye. Ntibazakore bonyine, bazakorane n’inzego z’ishyaka ndetse n’inzego z’ubuyobozi bwite bwa Leta. Bazabe hafi y’abaturage bafite ibibazo, buri wese mu gace ashinzwe kandi bagaragaze ibibazo bihari.”
Kugira ngo gahunda ishyaka ryihaye zishobore kugerwaho, abarwanashyaka baryo basabwe kubaba hafi, bagira uruhare mu miyoborere no guharanira impinduka nziza ku mibereho y’umuturage uwo ari we wese.
Komite Nyobozi ya PSD mu karere ka Gasabo igizwe na Uwizeye Jean Pierre akaba yaratorewe kuba Perezida, Visi Perezida hatowe Mutoni Jenninah, Umunyamabanga ushinzwe inyandiko n’imari hatowe Muhire Phiston Peacemaker, Umunyamabanga ushinzwe igenamigambi n’ubukungu yabaye Nkurunziza Aimable, na ho ku mwanya w’Umunyamabanga ushinzwe imibereho myiza Mukashema Jacqueline aba ari we wegukana uwo mwanya.
Hatowe kandi Komite ishinzwe imyitwarire igizwe na Karekezi Jean Baptiste watorewe kuba Perezida, ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Habintwari Jean Nepo na ho Umunyamabanga w’iyo komite aba Uwase Claudine.

Abagize Komite Nyobozi ya PSD mu karere ka Gasabo barahira nyuma y’amatora (Ifoto/Panorama)

Abagize Komite ya ya disipuline ya PSD mu karere ka Gasabo barahira nyuma y’amatora (Ifoto/Panorama)

Nsabimana Joseph ni Perezida wa PSD mu mujyi wa Kigali (Ifoto/Panorama)

Mutoni Jenninah yatorewe kuba Visi Perezida wa PSD mu karere ka Gasabo (Ifoto/Panorama)

Uwase Claudine, watorewe kuba umwe mu bagize Urwego rushinzwe imyitwarire, akaba ari umunyamabanga warwo (Ifoto/Panorama)

Mukarubayiza Dative atuye mu murenge wa Rutunga, ayobora PSD muri uwo murenge (Ifoto/Panorama)

Abagize inzego zinyuranye z’ubuyobozi za PSD mu karere ka Gasabo bari mu matora (Ifoto/Panorama)
