Mu butumwa yatangiye mu Nteko rusange y’Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye kuri FPR-Inkotanyi, kuri iki Cyumweru tariki 27 Ugushyingo 2022, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dusengiyumva Samuel yabwiye uru rubyiruko ko kuba ruri mu Muryango FPR ari amahirwe.
Ni inteko yitabiriwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’Umuryango FPR-Inkotanyi. Hari kandi Umuyobozi w’Urugaga rw’Abagore rushamikiye ku Muryango wa FPR-Inkotanyi, Rugera Jeannette , Umuyobozi w’Ikigega gitanga inguzanyo ku mishinga mito n’iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent.
Dusengiyumva Samuel, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yabwiye urubyiruko ko bagombye kugira umutimana muzima, ukabaranga aho bari hose kandi bagaharanira ko ibikorwa byabo byerekana neza ko ari abo kwizerwa; ko bifitiye kandi bafitiye abandi akamaro.
Yavuze ko iyo umuntu ahuza ibyo avuga n’ibyo akora, bituma abandi bamwizera bakamenya ko imvugo ye ari yo ngiro.

Ati “Iyo umuntu asanzwe azwiho kuba inyangamugayo, bituma n’iyo hari ikibazo ahuye na cyo abantu babona ko ari ikintu kidasanzwe.”
Yabwiye kandi urubyiruko ko kimwe mu bibazo biriho muri iki gihe ari uko ahanini ukuri kwabuze mu bantu, abasaba guhindura iyo mitekerereze. Kuko iyo umuntu akoze akazi ke bitabaye ngombwa ko umukoresha we amuhozaho ijisho, aba akoze ikintu kitaba kuri benshi.
Mu bandi bayobozi batanze impanuro, Munyeshyaka Vincent uyobora Ikigo cya BDF, yavuze ko urubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi rufite umwihariko, kubera ko uyu Muryango ari na wo moteri ya Guverinoma.
Yavuze ko abari mu rubyiruko rw’Umuryango FPR-Inkotanyi, bakwiye kugira uruhare rukomeye mu iterambere ry’Igihugu.

Inteko rusange y’Urugaga rw’urubyiruko rushamikiye ku Muryango FPR-Inkotanyi, yateranye ku rwego rw’Akarere ka Gasabo, ihuje uru rubyiruko n’inzego z’ubuyobozi zitandukanye; Bazirikanaga insanganyamatsiko igira iti “Uruhare rw’ urubyiruko mu kubaka u Rwanda twifuza.”
Munezero Jeanne d’Arc



