Abaturage bo mu murenge wa Gatsata, by’umwihariko abanyamuryango ba FPR Inkotanyi, bishimira ko imiyoborere myiza yatumye bivana mu bukene, aho Perezida Paul Kagame yigishije Abanyarwanda kwihangira imirimo.
Ibi abaturage bo mu murenge wa Gatsata babigarutseho ubwo bamurikaga ibyo bagezeho bivuye mu maboko yabo.
Umwe mu baganiriye n’Ikinyamakuru Panorama, akaba ari umuyobozi w’itsinda ryitwa “Ishema ry’umunyarwandakazi” Kabangwira Marie Monique, arishimira kuba Umuryango FPR Inkotanyi warabafashije kwibumbira mu matsinda kuko ubuzima barimo bwari bubi bakaba barahoze mu bucuruzi butemewe buzwi kwizina rya (abazunguzayi), uyu murenge ukaba ufite abasaga maganane 400.
Umuyobozi ushinzwe ubukangurambaga mu muryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gasabo, Karega Theogene, yashimiye abanyamuryango kandi abasaba kudateshuka ku ntego y’umurimo basigasira ibyo bagezeho kandi kubisigasira ari uguhitamo neza batora uwabibagejejeho ariwe mukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame.
Agira ati “Ibi twagezeho nitumutora bizikuba incuro nyinshi cyane kuko ibyiza by’igihugu atari by’abanyamuryango kandi birigaragaza, ubu abanyarwanda bubatse ubumwe kurusha imyaka yose yatambutse ku butegetsi bwabanjirije FPR Inkotanyi. Ibyo twagezeho tubirinde, bizatuma turushaho gutera imbere.”
Yakomeje abashikariza kugira uruhare mu bikorwa bitandukanye byo kwamamaza umukandida wa FPR Inkotanyi, Nyakubahwa Paul Kagame.
Ibirori byo kwishimira ibyagezweho byabimburiwe n’umupira w’amaguru, inbyino gakondo ndetse n’izigezweho, nabyo bakesha umutekano n’imiyoborere myiza.
Bimwe mu byagezweho harimo gahunda ya Girinka, umugoroba w’ababyeyi, amatsinda y’ubukorikori bahanga umurimo, by’umwihariko abagore bahawe ijambo bituma biteza imbere n’ubumwe bw’abanyarwanda nk’inkingi ikomeye y’umuryango FPR inkotanyi.
Mutesi Scovia

Abanyabukorikori bamurika ibyo bamaze kwigezaho muri iyi myaka irindwi
