Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gatsibo: Abahinzi b’umuceri ba Ntende bakuye amasomo karishyabwenge mu karere ka Kamonyi

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende basura uruganda rw'umuceri rwa Mukunguri mu karere ka Kamonyi (Ifoto/Claver N.)

Abahagarariye abahinzi b’umuceri bibumbiye muri Koperative y’abahinzi b’umuceri mu gishanga cya Ntende mu karere ka Gatsibo (COPRORIZ Ntende) bari kumwe n’umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, bagiriye urugendoshuri mu karere ka Kamonyi mu rwego rwo kungurana ubumenyi no gusangira ubunararibonye  bagamije gukomeza guteza imbere abanyamuryango. Bteguye gukora uruganda rutunganya amakara mu bisigazwa by’umuceri, banafite umushinga wo korora inkoko za kijyambere.

Aba bahinzi b’umuceri basuye Koperative Abahuzabikorwa ihinga umuceri (COPRORIZ Abahuzabikorwa) yo mu murenge wa Nyamiyaga ho mu karere ka Kakamonyi, basobanurirwa uko iyi koperative ikora, banigishwa uko bakora amakara yo gucana akomoka mu bisigazwa by’umuceri.

Niyongira Usiel, Umuyobozi w’uruganda rwa Makunguri Rice Mill rutunganya umusaruro w’umuceri, rukanakora amakara mu bisigazwa by’umuceri, yasabye abahinzi b’umuceri bo muri COPRORIZ Ntende gushyiramo ingufu bagashinga uruganda rukora amakara mu bisigazwa by’umuceri, kubera ko bizabazanira inyungu mu mafaranga kandi bigafasha abaturage mu kutangiza ibidukikije.

Yagize ati “mushyiremo ingufu mukore aya makara, kubera ko ubu dusigaye tuyaha amagereza bakayatekesha. Turimo kureba uko yagera no mu baturage benshi bakayakoresha; ibyo byose bidufasha kubona amafaranga kandi bikanagira uruhare mu kubungabunga ibidukikije.”

Rugwizangoga Elysée, umuyobozi wa COPRORIZ Ntende yavuze ko ibyo bize ari byinshi bityo bakaba bagiye kubishyira mu bikorwa mu rwego rwo gukomeza guteza imbere koperative yabo.

Yagize ati “Tugiye gushyira imbaraga mu gushaka imigabane duhite dushinga uruganda rukora amakara akomoka ku bisigazwa by’umuceri, kuko hari aho warebaga ugasanga ibisigazwa by’umuceri wacu birapfa ubusa kandi iby’ahandi bibyara amafaranga.”

Manzi Theogene, Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yashimiye koperative y’abahinzi b’umuceri ya Makunguri, avuga koperative ya Ntende na bo bagiye gushyirwamo imbaraga kugira ngo ibisigazwa by’umuceri beza mu gishanga cya Ntende na byo bibyare amafaranga kandi bibafashe kurengera ibidukikije.

Koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Mukunguri bafite ubuso bungana na Hegitari 700 ariko izitunganyije babyaza umusaruro ni 421. Bamaze kugera kuri byinshi kuko kugeza ubu bakoresha abakozi 43 bahoraho, bafite amacumbi acumbikira abakozi bafite imirima y’urutoki, bafite intumbero yo kuzubaka uruganda rukora inzoga muri ibyo bitoki.

Ubusanzwe abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Ntende bafite ubuso bwa hegitari 900 izitunganyije zibyazwa umusaruro ni 600 zihingwaho umuceri. Basarura toni eshanu  kuri hegitari imwe, bafite intego yo gusarura toni esheshatu kuri hegitari imwe.

Uretse ubuhinzi bw’umuceri, COPRORIZ Ntende banafite Hoteli y’inyenyeri ebyiri yubatse mu murenge wa Rugarama hamwe n’ibiro bikuru bya Koperative, bafite inyubako bifuza gushyiramo umushinga wo korora inkoko bakazatangirana n’izigera ku bihumbi cumi na bitanu (15,000).

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bahaha ubumenyi mu ruganda rw’umuceri rwa Mukunguri (Ifoto/Claver N.)

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bahaha ubumenyi mu ruganda rw’umuceri rwa Mukunguri (Ifoto/Claver N.)

Abanyamuryango ba COPRORIZ Ntende bari kumwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu bahaha ubumenyi mu ruganda rw’umuceri rwa Mukunguri (Ifoto/Claver N.)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities