Ubuyobozi bw’Akarere ka Gatsibo ku bufatanye n’abaturage baguriye irondo ry’umwuga muri ako karere, ibikoresho birimo na moto bibafasha kurushaho kunoza akazi kabo. Baguriya kandi abakuru b’imidugudu amagare kugira ngo barusheho kwegera abaturage bayobora.
Iki gikorwa cyatangijwe ku wa Kabiri tariki ya 25 Mata 2023 ubwo hatangizwaga icyumweru cy’Umujyanama mu Karere ka Gatsibo. Cyatangiriye mu murenge wa Gitoki, bikazakomereza no mu yindi mirenge. Iki gikorwa cy’icyumweru cy’umujyana gifite insanganyamatsko igira iti “Duharanire kubaka umuryango ushoboye, utekanye, uhesha ishema abawugize kandi ubereye u Rwanda.”
Ibikoresho byahawe Abanyerondo birimo amatoroshi n’impuzankano nshyashya ndetse na moto na ho buri Mukuru w’umudugudu ahabwa igare rishya.
Rugera Godfrey uhagarariye irondo ry’umwuga ryo mu Murenge wa Gitoki avuga ko moto bahawe igiye kubafasha gutabarira ku gihe abaturage igihe havutse ikibazo.
Agira ati: “Twahuraga n’imbogamizi zo kuba twatabarira ku gihe ibyaha bivutse ariko moto izajya idufasha mu kazi kacu, ubu tugiye guhindura imikorere abaturage batwitegeho umusaruro, ba baturage bahohoterwaga mu buryo bumwe cyangwa ubundi tuzajya dutabarira ku gihe aho ikibazo kivutse tuzajya tuhagera mu buryo bwihuse.”

Hateganyijwe gutanga amagare 602 azahabwa abakuru b’imidugudu bose bo mu karere ka Gatsibo. Ayo magare azabafasha kurushaho kwegera abaturage no gusohoza neza inshingano zabo.
Ntawuhigimana Celestin uyobora Umudugudu wa Rwikubo mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Remera, avuga ko iki gikorwa cyo kubaha amagare ari cyiza cyane, kizabafasha kudasesagura amafaranga menshi mu ngendo.
Agira ati “Hari abaturage bangezagaho ibibazo ugasanga kubageraho birangoye, nibampa igare rero nzajya mbageraho byoroshye. Ikindi hari inama dutumirwamo ku Murenge no ku tugari ugasanga kugerayo biratugoye cyane nko ku Murenge nkoresha amafaranga ibihumbi bitanu kugenda no ku garuka; kugera ku Kagari byo nkoresha amafaranga ibihumbi bine. Urumva ko ayo mafaranga nzajya nyakoresha ibindi biteza imbere umuryango wanjye.”
Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Gatsibo, Sibomana Saidi, avuga ko ubu bagiye gushyira imbaraga ku mudugudu no mu banyerondo kandi ibikoresho byatanzwe byaguzwe n’abaturage, mu rwego rwo kugira uruhare mu kwicungira umutekano.
Agira ati “Kimwe mu byo duharanira mu ngengo y’imari y’uyu mwaka, ni uko dushaka kubaka ubushobozi bw’urwego rw’Umudugudu dufatanije n’abaturage, ni nayo mpamvu habayeho kugurira abanyerondo ibikoresho bikozwe n’abaturage. Turifuza ko bitarenze mu kwezi kumwe twaba dusoje iki gikorwa, ku buryo twubaka urwego rw’umudugudu rushoboye, rushobora gufasha umuturage utabangamiwe n’ubujura ahubwo abaho atekanye.”
Akomeza agira ati “Twakoze isesengura nk’inama Njayanama dusanga hari aho imidugudu ari minini ku buryo kuyigendamo bigora umuyobozi wawo. Iyo rero uwo muyobozi utamwitayeho rimwe na rimwe ntaguha umusaruro wari witeze.”
Avuga kandi ko bahisemo kubaka uru rwego mu buryo bw’ubushobozi bongerera amahugurwa abanyerondo, babaha n’ibikoresho byabafasha kunoza akazi kabo, ku buryo gahunda za Leta komite z’umudugudu ziba ziyumva cyane ku buryo aribo baba ishingiro ry’ubukangurambaga.

Sibomana anavuga ko ari ibikorwa by’ubukangurambaga bagiye gukora, birimo gusura abatishoboye bemerewe kubakirwa ngo barebe aho bigeze, kureba ibikorwaremezo birimo gukorwa kugira ngo barebe aho bifite imbogamizi, maze babashe gukemura ibibazo Bihari.
Agira ati “Tugiye kuganira ku iterambere ryabo n’ibibazo bafite, imishinga itandukanye tukayibaganiriza ariko tugasesengura aho bageze mu iterambere. Tugiye kureba aho mituweli igeze, kugira ngo byibuze dusige abaturage muri iki cyumweru tuzamuye mituweli y’umwaka utaha.”
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Rugengamanzi Steven, avuga ko igikorwa cyo kugurira abakora irondo ry’umwuga ibikoresho ari ukugira ngo abaturage bagire uruhare mu kwicungira umutekano.
Agira ati: “Hashyizwe imbaraga mu kubaka umudugudu no kubaka irondo ry’umwuga. Mwabonyeko twabambitse, twabaguriye amatoroshi ariko tubagurira na moto y’umutekano, kugira ngo aho umuturage yahamagaye irondo ribashe kumugeraho bimworoheye; ni muri uwo rwego twatekereje ko tugomba kubagurira moto.”
Icyumweru cy’Umujyanama mu baturage kizasozwa ku wa Gatandatu tariki ya 29 Mata 2023, aho abajyanama bazifatanya n’abaturage mu muganda rusange, nyuma bagakorana inama na bo, hagamijwe kumva no gushaka umuti w’ibibazo bafite.

Munezero Jeanne d’Arc
