Ku wa 26 Kanama 2018, wari umunsi wo kwamamaza abakandida ba FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, Umurenge wa Gitoki. Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi basabwe gukomeza gusigasira no kwishimira umutekano w’igihugu, kuko n’amahanga yifuza ko u Rwanda rubafasha kurinda ubwabo.
Umuyobozi wungirije w’Umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Gatsibo, Col. Twahirwa Louis Dodo, yasabye Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gukomeza gushyigikira no kurinda ibikorwa byagezweho kandi bagahanira ko hatazagira ubihungabanya barebera, bakanihutira gutanga amakuru buri gihe.
Yabasabye gutora Umuryango FPR Inkotanyi 100 ku ijana, kuko ibikorwa byawo byivugira harimo imihanda, amashanyarazi, imibereho myiza n’ibindi, kandi kubahundagazaho amajwi ari ugushyigikira no gukomeza ibyagezweho.
Mu buhamya bwe, Musanabera, yavuze ko FPR itaraza yari mu bitwaga ko basigajwe inyuma n’amateka, batageraga aho abandi bari kandi no kwambara inkweto byari ikibazo. Yari atunzwe no kubumba inkono ariko ubu ari mu buyobozi bw’Inama y’igihugu y’abagore aho atuye.
Rutagarama Apolo, Umuhinzi mworozi wo mu murenge wa Gitoki, avuga ko hari byinshi yagezeho abikesha Umuryango FPR Inkotanyi birimo kuba amaze kwiyubakira inzu ifite agaciro ka miliyoni mirongo itanu (50,000,000Frw), kandi amaze koroza inka abaturage magana abiri (200).
Iki gikorwa cyitabiriwe n’abakandida depite ba FPR Inkotanyi barimo Hon. Uwimanimpaye Jeanne d’Arc, Hon. Luku Rwabyoma John, Ndahiro Logan na Mukanziga Teddy.
Abitabiriye igikorwa cyo kwamamaza abakandida depite ba FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bifatanyije babarirwa hagati y’ibihumbi cumi na bitatu na cumi na bine.
Panorama

Hon Uwimanimpaye Jeanne d’Arc asuhuza abanyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Abaturage bitabiriye ari benshi kwamamaza abakandida depite b’Umuryango FPR Inkotanyi n’indi mitwe ya Politiki bafatanyije.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamuritse ibyo bamaze kwigezaho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bamurika ibyo bagezeho.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bishimira ibyo bamaze kugeraho.
