Abatuye Umurenge wa Gasange mu karere ka Gatsibo biyujurije inzu y’urubyiruko izarufasha gusubiza bimwe mu bibazo byarubangamiraga birimo gutwara inda z’imburagihe ku bangavu nk’uko bivugwa na bamwe mu rubyiruko rutuye i Gasange .
Abijuru Francine ari mu kigero k’imyaka 18 avuga ko iyi nzu yubakiwe urubyiruko ifasha abakobwa kumenya ubuzima bw’imyororokere. Agira ati “Abana benshi bahuraga n’ikibazo cyo gutwara inda zidateganyijwe kubera nta mahugurwa bahawe, ariko ubwo iyi nzu ibonetse bigiye gukemuka, kubera ko hatangirwa amahugurwa afasha urubyiruko kumenya uko rukwiye kwitwara.”
Ntamwemezi Venuste ari mu kigero k’imyaka 23, avuga ko iyi nzu y’urubyiruko iziye igihe. Agira ati “Iki kigo kije tugikeneye. Ni ahantu heza tubonye, aho urubyiruko ruzidagadurira kandi hari n’urubyiruko rugiye kuhabona akazi. Ibi rero biradushimishije cyane, dushimiye ababyeyi bitanze kugira ngo iyi nzu yuzure.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Ndayisenga Jean Claude, avuga ko nubwo iyi nzu yeguriwe urubyiruko, ubuyobozi buzakomeza gutanga ubufasha mu kuyicunga. Agira ati “Iki gitekerezo uko cyubatse, twanazirikanye uko ejo hazaza h’iki kigo hagomba kubaho. Ntabwo ari ibintu bisigarira aha, tuzakomeza kubaba hafi kugira ngo iyi nyubako ikore neza kandi yitabweho.”
Gasana Richard, Uumuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, avuga ko kuba iyi nzu yubatswe ku mbaraga z’abaturage nta yindi nkunga babonye bishimangira imiyoborere myiza n’ubufatanye. Agira ati “Iki ni igikorwa cyo gushima kigaragaza urugendo abanyarwanda bamaze kugenda, kigaragaza kandi ko aho bageze uwashaka kubakoma mu nkokora no kubasubiza inyuma bitamworohera.”
Iyi nzu y’urubyiruko ya Gasange yuzuye itwaye amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni 30, ifite ibyumba bine birimo Icyumba cy’inama, icyumba cy’ubujyanama mu by’imyororokere, icyumba cy’ubujyanama mu kwihangira umurimo n’icyumba cy’ububiko.
Theoneste Nkurunziza /Gatsibo
