Bamwe mu bunzi bo mu karere ka Gatsibo baravuga ko bishimiye amagare bahawe kubera ko agiye kujya abafasha mu bikorwa byo gutanga ubutabera.
Aba baturage bahawe amagare magana ane na cumi n’ane, aje asanga andi ijana na mirongo itandatu n’arindwi bamwe muri bo baherutse guhabwa, yose hamwe akaba agera kuri 581 afite agaciro ka miliyoni zigera hafi kuri mirongo irindwi (69,720,000Frw).
Aba bunzi bishimiye aya amagare maze bagaragaza ko agiye kubafasha mu kunoza serivisi baha abaturanyi babo.

Abunzi bishimira ko amagare bahawe agiye kubafasha kurushaho kwegera abo baha serivisi (Ifoto/Clever)
Karangwa Didace, umwunzi wo mu kagari ka Nyamirama mu murenge wa Nyagihanga yavuze, ko hari igihe bajya mu bikorwa byo guca imanza bigatuma bakererwa ariko ubwo babonye amagare ntibazongera gukererwa.
Yagize ati: “mudushimirire Perezida Kagame uduhaye aya magare, ubusanzwe hari igihe twajyaga tujya guca imanza tugakererwa ari ukubu ntituzajya dukererwa kuko aya magare azajya adufasha kwihuta.”
Mukasengero Xaverine umwunzi wo mu kagari ka Kintu mu murenge wa Kageyo, yavuze ko ubusanzwe hari aho bajyaga kureba ikiburanwa bikabasaba gutega, ariko ubwo babonye amagare bigiye kuborohera.
Yagize ati: “ubusanzwe twajyaga tugera ku kiburanwa bigoranye; hari igihe byasabaga gutega rimwe na rimwe ukaba nta mafaranga y’itike ufite, ariko ubu aya magare azajya adufasha kugera ku kiburanwa, tunayagendeho tujya mu nama zitandukanye.”

Manzi Theogene, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asaba abunzi kurushaho kunoza serivisi baha ababagana (Ifoto/Clever)
Manzi Theogene, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, yasabye aba bunzi kwifashisha aya magare mu gutanga serivisi nziza kandi zihuse, anabasa kuyafata neza.

Manzi Theogene, umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu asaba abunzi kurushaho kunoza serivisi baha ababagana (Ifoto/Clever)
Peter Clever/Gatsibo
