Abakobwa bo mu murenge wa Gitoki, Akarere ka Gatsibo, bahitamo guhishira ababatera inda kugira ngo badahomba indezo. Aba bakobwa bemeza ko aho kugira ngo bagaragaze ababahohotera bakabatera inda, bahitamo kwiyunga hifashishijwe imiryango yabo.
Ibi biravugwa mu gihe muri uyu murenge wa Gitoki habarurwa abana b’abakobwa 24 batewe inda umwaka wa 2017. Batatu gusa akaba aribo hamenyekanye abazibateye.
Mukandarihoranye Aline (Izina rye twarihinduye) uri mu kigero cy’imyaka 25 atuye mu murenge wa Gitoki, avuga ko we yatewe inda atarageza imyaka y’ubukure akiyemeza kutagaragaza uwayimuteye kubera ko yamwemereye kumufasha.
Agira ati “Natwaye inda ba datawacu babanza gusakuza, umuhungu yemera kumfasha. Ndeba ku mufungisha, mbona n’ubundi ntacyo byamarira. Tubyumvikanaho hamwe n’abiwacu ndamureka. Ibishuko birahari, abagabo bari hanze aha!”
Undi mukobwa wo muri uyu murenge wa Gitoki twise Ingabire Alice, avuga ko afite imyaka 27. Na we ashimangira ko guhishira abatera inda abakobwa n’abagore bihari, kandi ko ari ihohoterwa.
Agira ati “Nanjye umwana ndamufite. Uwayinteye yemeye kumfasha; kurera biravuna, ariko ndagira inama urubyiruko; niba ihohoterwa rikubayeho rigaragaze.”
Ku ruhande rw’ababyeyi, na bo bemeza ko kubera ubukene no kugira ngo babone indezo abakobwa baterwa inda bakabicocera mu miryango. Barayavuga Emmanuel ahamya ko mu murenge wa Gitoki aho atuye hari umuco wateye wo kuvuga ngo abana bahuye, ababyeyi bakabunga.
Agira ati “Ni ibintu biri kuba cyane cyane ku bantu bifite amuha nk’ikaye yatwara inda akaba avuye mu ishuri akamwemeza ko azamufasha. Iyo umugabo amwemera babicocera mu muryango. Amafaranga y’indezo ni yo ashuka abantu.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitoki, Yankurije Vestine, na we yemeza ko muri uyu murenge hari abakobwa baterwa inda bagahitamo kubiceceka, kugira ngo babone indezo.
Agira ati “Turemeza ko ihohoterwa rihari, iritugora kumenya ni iryo ku gitsina nk’abaterwa inda kubera inyungu z’ababyeyi babifitemo. Umukobwa araducecekana akavuga ko uwayimuteye ari uwakure.”
Uyu muyobozi avuga ko iki kibazo bagifatiye ingamba aho babishyira mu mihigo, bakanakomeza gukora ubukangurambaga mu baturage bifashishije imirongo Leta yashyizeho nk’umugoroba w’ababyeyi, inshuti z’umuryango no gukora urutonde rw’ingo zirangwamo amakimbirane.
Umurenge wa Gitoki ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Gatsibo, ugizwe n’utugari 6, utuwe n’abaturage ibihumbi mirongo itatu na bitanu magana arindwi mirongo itandatu n’umunani (35,768).
Nkurunziza Theoneste
