Bamwe mu baturage batuye Akarere ka Gatsibo, Intara y’Iburasirazuba, bavuga ko amahora adacuruzwa, adahingwa , ntacurwa mu ruganda, ntaremwa nk’umuntu nta n’uyatora aho ariho hose ahubwo akenshi ava mu bwiyunge bwa bamwe mu banyarwanda bayashaka kandi bakanayaharanira.
Mu gihe kingana n’icyumweru u Rwanda rwashyizeho icyumweru cyahariwe Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda, aho insanganyamatsiko igira iti “dukomere ku gihango dufitanye n’u Rwanda turinda ibyagezweho”, bamwe mu batuye Akarere ka Gatsibo bavuga ko ibi bagenda babigeraho ku bw’ubufasha n’ibiganiro byo mu matsinda babonera muri Mvura Nkuvure.
Mukanziga Melaniya utuye mu mudugudu w’Ikinyaga, Akagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, asaba abarokotse Jenoside ko batakomeza guheranwa n’agahinda.
Agira ati “ndabasaba ko baza bagahura n’ababahemukiye bakabagirira imbabazi. Hari abantu benshi banyishyura ibyanjye bangije muri Jenoside yakorewe Abatutsi ariko uburyo mbanyemo na bo ndetse n’uburyo mbanyemo nabo nahaye imbabazi biratandukanye cyane. Abo nahaye imbabazi turasurana ndetse duhana amatungo, tubana no mubimina, ariko abandi bo usanga bandeba nabi niyo duhuye usanga nta rukundo rugaragra hagati yacu”.
Mukanziga akomeza avuga ko amaze guha imbabazi abantu 20, muri aba bose babanye neza, akaba avuga ko ibi byose yanagiye abifashwamo n’ibiganiro mu matsinda bya Mvura Nkuvure.
Mukabarema na we utuye mu mudugudu w’Ikinyaga, Akagari ka Rwankuba, Umurenge wa Murambi, Akarere ka Gatsibo, avuga ko nyuma y’ibiganiro mu matsinda yahawe na Mvura Nkuvura, yatinyutse akikuramo ubwoba, agasaba imbabazi abo yahemukiye.
Yagize ati “narishimye mbonye nsabye imbabazi abo nahemukiye nkazihabwa, byaranshimishije cyane ku buryo n’ubu bari mu bantu mfata nk’abavandimwe banjye ba hafi.”
Akomeza avuga ko abanye neza n’abamuhaye imbabazi ko umwe muri bo iyo agize ikibazo habaho gufashanya ikibazo kigakemurwa.
Ndizeye Benjamin, Umuhuzabikorwa wa Duhumurizanye iwacu Rwanda, itanga ibiganiro bibera mu matsinda hagamijwe komora ibikomera biba byaratewe n’ubuzima n’ibibazo abantu baba baranyuzemo, avuga ko ibiganiro bibera mu matsinda bya Mvura Nkuvure byatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu 2005 bitangirizwa i Byumba, mu 2008 bishyirwa mu karere ka Bugesera. Iyi gahunda ubu ikorera mu turere umunani mu Rwanda hose harimo Muhanga, Nyamagabe, Karongi, Rubavu, Rulindo, Gicumbi na Gatsibo.
Ndizeye avuga ko Mvura Nkuvure ari uburyo bwiza bwo gukemura ibibazo ababanye baba bafitanye. Agira ati “Ni uburyo bwo komorana ibikomere bikorwa hifashishijwe amatsinda y’abantu kuva ku 10 kugera kuri 15, bigakorwa rimwe mu cyumweru, bikamara ibyumweru 15. Bahurira hamwe, bagirana inama ndetse banarebera hamwe umwanzuro w’ibibazo byabo mu buzima busanzwe”. Akomeza avuga ko bamaze kugira amtsinda 160 mu karere ka Gatsibo gusa.
Ibiganiro bya mvura nkuvure bifasha n’ubuyobozi bwite bwa Leta
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiziguro, Hategekimana Achille Saon, avuga ko ibiganiro bya Mvura Nkuvura bivura kandi bihuza Abanyarwanda. Yagize ati “Mvura Nkuvure ni umufatanyabikorwa wacu, iradufasha cyane kuko hamwe mu hakorerwa amatsinda yayo nta bibazo bishingiye ku makimbirane tuhabona” .
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, avuga ko ibiganiro Mvura Nkuvure itanga bifasha abaturage mu kugira umuco wo gukemura ibibazo hagati yabo. Yagize ati “Mvura Nkuvure iha ubumenyi abaturage bacu, ibiganiro bakabigira ibyabo kandi ni ukuri byarafashije cyane. Kera wasangaga mu gihe cyo kwibuka twarahuraga n’abantu bafite ingengabitekerezo ya Jenoside, ariko ubu byaragabanutse cyane”. Yakomeje avuga ko niba abaturage basigaye bagabirana inka ntaho amakimbirane yaturuka.
Komiseri wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge, Uwimana Xaverine, ashima ibyo Mvura Nkuvure imaze kugeza ku batuye Akarere ka Gatsibo, asaba n’abaturage ko muri iki cyumweru bajya bishimira ibyagezweho, hamurikwa ibikorwa byiza byagezweho mu bumwe n’ubwiyunge, bakazanamurika abarinzi bibihango baranzwe n’indangagaciro z’Abanyarwanda bashimwa n’ibikorwa byindashyikirwa by’Ubumwe n’Ubwiyunge bakoze.
Senateri Dr. Sebuhoro Celestin avuga ko bikwiye ko Abanyarwanda bahabwa urubuga rwo gusuzuma aho bageze nuko bahagaze mu bumwe n’ubwiyunge iwabo.
Dr Sebuhoro yagize ati “muri iki gihe, birakwiye ko habaho kungurana inama no gutanga igitekerezo ku cyakorwa mu rwego rwo gukomeza kwimakaza Ubumwe n’Ubwiyunge mu banyarwanda, kugaragaza inzitizi zikibangamiye Ubumwe n’Ubwiyunge, gufata ingamba zo kurinda ibimaze kugerwaho mu bumwe n’ubwiyunge no gukomeza kubyubakiraho.”
Mu bushakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge ku gipimo cy’Ubwiyunge mu Rwanda mu mwaka wa 2015 (reconciliation barometer 2015) cyerekanye ko Abanyarwanda bateye intambwe ishimishije cyane mu bwiyunge bigeze ku kigereranyo cya 92,5% bavuye kuri 82,3% mu 2010. Ubu bushakashatsi kandi bwagaragaje ko 93,3 bumva batewe ishema no kuba Abanyarwanda.
Ubwanditsi

Abagore n’abagabo bo mu matsinda y’ibiganiro ya Mvura Nkuvure. (Ifoto/Panorama)

Abafashamyumvire ba Mvure Nkuvure. (Ifoto/Panorama)

Ibiganiro mu matsinda ya Mvura Nkuvure bifasha imiryango gusabana no guhana imbabazi, bibafasha kugira amahoro no kwiteza imbere. (Ifoto/Panorama)

Mukabarema kumuha imbabazi byamufashije kwiyubaka no kongera kwisanga mu muryango nyarwanda. (Ifoto/Panorama)
