Ku wa gatanu tariki ya 30 Nzeri 2016, abakuru b’imidugudu igize Akarere ka Gatsibo uko ari 603, bashimiwe cyane n’Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo ndetse n’izindi nzego zitandukanye uruhare bagira mu iterambere ry’Akarere. Mu mihigo y’uyu mwaka aba bayobozi bahawe umukoro wo kurandura burundu ibiyobyabwenge, mu midugudu bayobora.
Umuyobozi wa Polisi ku rwego rw’intara y’iburasirazuba, ACP Emmanuel Karasi, yavuze ko Akarere ka Gatsibo kadakunze kugaragaramo ibyaha byinshi ariko asaba abayobozi batandukanye gukomeza kurwanya n’ibisigisigi by’ibyaha biterwa n’ibiyobyabwenge bitandukanye abaturage banywa bigatuma habaho abakimbirane mu ngo.
ACP Karasi yabwiye abayobozi kwisuzuma buri muyobozi agacunga aho ayobora akarwanya ibiyobyabwenge bitandukanye bituruka mu bihugu by’ibituranyi bikinjira mu Rwanda bityo abayobozi b’imidugudu bakaba bahawe umukoro wo kurandura burundu ibiyobyabwenge.
Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo Bwana Gasana Richard, yashimiye cyane inzego zitandukanye n’abaturage uruhare bagize kugira ngo bese imihigo y’umwaka w’ingengo y’imari 2015-2016. Iyi mihigo yari irimo ibikorwa bitandukanye byakozwe birimo kubaka imihanda, amazi, amashanyarazi, kubaka agakiriro, kubakira amacumbi bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibindi bikorwa bitandukanye biteza imbere umuturage.
Nyuma y’ibiganiro bitandukanye birimo n’icy’umutekano cyatanzwe na Polisi y’igihugu, abitabiriye inama mpuzabikorwa y’Akarere bahawe ijambo bashima cyane uruhare rukomeye ubuyobozi bw’igihugu bukomeje guteza imbere abaturage banavuga ko nabo biyemeje kuba moteri y’iterambere ry’Akarere ka Gatsibo ndetse n’Igihugu muri rusange.
Muri iyi nama, hashimiwe cyane imirenge uko yeseje imihigo 2015-2016 aho umurenge wa Rugarama waje ku isonga kubera ibikorwa bitandukanye bagejejeho abaturarge.
Guverineri w’intara y’Iburasirazuba Madamu Odette Umamariya yavuze ko nubwo Akarere ka Gatsibo kagunze kuza mu myanya y’inyuma mu kwesa imihigo ashima intambwe aka karere kamaze gutera kaza mu myanya y’imbere mu mihigo nk’uko byagenze mu mihigo y’umwaka 2015-2016 kakaza ku mwanya wa 11.
Avuga ko ibanga ryo gukora neza kugira ngo uze mu myanya y’imbere ari uko hagomba kubaho gukorera hamwe (Team work) n’inzego zitandukanye zikorera mu karere.
Iyi nama ya Komite mpuzabikorwa y’Akarere ka Gatsibo yitabiriwe na Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Odette Uwamariya, Senateri Kazarwa Gertride, Umuyobozi w’ingabo mu ntara y’Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali Maj. Gen. Mubalaka Muganga, Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba ACP Emmanuel KARASI, Intumwa ya Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, inama njyanama y’Akarere, abafatanyabikorwa b’Akarere, abanyamabanga Nshingwabikorwa b’imirenge, ab’utugari n’abakuru b’imidugudu.
Kabuto James/Gatsibo