Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Kutaganirizwa ku buzima bw’imyororokere bishora urubyiruko mu mibonano mpuzabitsina idakingiye

Bamwe mu rubyiruko biganjemo abanyeshuri bo mu murenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, bavuga ko kutaganirizwa n’ababyeyi babo ku buzima bw’imyororokere biri mu bituma bagwa mu bishuko bya hato na hato bakisanga bakoze imibonano mpuzabitsina idakingiye, ishobora gutuma bandura Virusi itera SIDA.

Manirumva Samuel, umunyeshuri wiga mu mwaka wa Gatanu w’amashuri yisumbuye mu ishami ry’Icungamutungo agira ati “Akenshi usanga kutaganirizwa n’ababyeyi bacu ku buzima bw’imyororokere, ari byo bituma twisanga mu bishuko noneho ukaba wakora imibonano mpuzabitsina idakingiye. Ingaruka ni ugutera cyangwa guterwa inda, kwanduriramo Virusi itera SIDA ndetse n’izindi ndwara.”

Irafasha Divine na we agira ati “Ubuzima bw’imyororokere ni bimwe ababyeyi batinya kuganiza abana. Urumva hari abavuga ko mu ishuri abarimu babitwigisha ariko ntabwo biba bihagije na bo baba bakwiye gushyiraho akabo, kugira ngo tubisobanikirwe tutazisanga mu bishuko, tugakora imibonano mpuzabitsina idakingiye tukaba twakwandura Virusi itera SIDA. Ikindi kandi bitewe n’uko baba batatuganirije kuri ibyo, hari igihe bagenzi bacu baduha amakuru atari yo.”

Ni mu gihe ku ruhande rw’ababyeyi bavuga ko batabona umwanya wabyo bitewe no guhugira mu gushaka amaramuko ya buri munsi, bityo ibyo baba baganirijwe ku ishuri basanga biba bihagije.

Mukamuriza Solina agira ati “Hari igihe umubyeyi aba afite isoni zo kubiganiriza umwana, ndetse n’umwana na we ntabimubaze, bityo rero ugasanga nta mwanya wabyo ubonetse. Ikindi kandi urabona ko bitewe n’imirimo myinshi ababyeyi tugira, usanga ariyo duhugiyemo nta mwanya wo kuganira n’abo wabona.”

Mukamugesera Françoise agira ati “Ababyeyi tugira imirimo myinshi, reba wiriwe mu murima uratashye ushatse ibyo guteka; urumva ko uba unaniwe nyine! Ntabwo rero wabona uwo mwanya wo kuganira n’abana, ikindi kandi burya ku ishuri nibo baba bari kumwe n’abo igihe kinini, bityo rero baba babibaganirijeho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Mukamana Marceline, avuga ko ari imwe mu mpamvu bakomeje ubukangurambaga ku ngeri zose ngo buri wese agire uruhare mu gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA n’ababyeyi barimo, cyane ko ababyeyi bakwiye kumva ko inshingano ari izabo zo kwita ku bana babo.

Agira ati “Ubukangurambaga turimo gukora ntabwo buzaguma ku rubyiruko gusa, icyo navuga ni uko ababyeyi bakwiye kugenda bazamura imyumvire, bakumva ko bakwiye kuganiriza abana babo kuko nta mupaka ukwiye kuba hagati y’umwana n’umubyeyi; kuko iyo akuye amakuru ahandi ashobora kuhakura atariyo.

Ntekereza ko umubyeyi nitumara kumuha amakuru nk’uko twabitangiye akayabona, tuzanabishishikariza ko ashobora kubiganiza n’umwana we, kugira ngo abashe kwirinda Virusi itera SIDA; ariko na none ku bana b’abakobwa nk’uko tugenda tubivuga, banirinde guterwa inda zitateganyijwe. Rero ku bufatanye na RBC ndetse na Minisiteri y’Ubuzima, ubu bukangurambaga buzadufasha kumvisha ababyeyi ko bakwiriye kwicarana n’abana babo.”

Ikigo cy’Igihugu cy’ubuzima RBC ku bufatanye na Strive Foundation Rwanda bateguye ubukangurambaga bwo gukomeza gushishikariza abantu, by’umwihariko urubyiruko, kwirinda Virusi Itera SIDA. Ni ubukangurambaga bwibanda mu Ntara y’Iburasirazuba ndetse n’Umujyi wa Kigali nka hamwe mu hibasiwe cyane n’ubwandu bushya bwa Virusi Itera SIDA.

Munezero Jeanne d’Arc

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities