Saa cyenda n’iminota 55 z’igicamunsi, tariki ya 22 Nyakanga 2017 avuye mu karere ka Nyagatare, ni bwo Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida w’Umuryango FPR Inkotanyi yari ageze ku kibuga cya Kabeza, mu murenge wa Kiziguro, aho imbaga y’abaturage yari imutegereje. Yashimye aho ite akarere kageze gatera imbere mu gihe gito, ariko bagomba gutera imbere kurushaho.
Dusenge Yvette wari umusangiza w’amagambo, yagize ati “Abanyagatsibo tunejejwe n’uko iminsi irimo yegereza, twarabasabye muraduha turanezerewe cyane”.
Uwamariya Odette, wari ushinzwe kwamamaza Paul Kagame muri aka karere yagize ati “Dushimire umukandida wacu umwanya yatugeneye ngo aganire natwe.”
Uwamariya akomeje agira ati “Ibyo umuryango RPF Inkotanyi wagejeje kuri aka karere, ntabwo twabirondora, amashanyarazi yatugezeho, amazi bigeze kuri 75%, inganda. Turashaka kubwira umukandida wacu ko ubudasa bwe bwaduhinduye nk’imiyoborere, mu 2009 mwaje twumva ko igishanga cya Kanyonyomba tutaragitunganya ariko ubu turi ku isonga mu buhinzi.”
Umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame aganira n’abaturage bari baje kumushigikira yagize ati “Madamu Odette yari amaze kubivuga, Gatsibo aho ivuye naho igeze mu gihe kitari kinini cyane harashimishije. Bivuze intambwe mu bikorwa by’amajyambere ariko tuzi ko tugishaka gutera indi ntambwe ndende.
Igikorwa kiri imbere mu minsi mike ni ikimenyetso cy’icyifuzo cyo gukomeza gutera imbere mu bo turibo. Naje hano kubashimira no kubasaba ibikorwa bikomeza kuduteza imbere muri politiki nziza yubaka ubumwe amajyambere, umutekano ntawe usigaye inyuma ibindi byose bizajya bisanga tudadiye, turadadiye, tuzakomeza kudadira.
Mu myaka iri imbere irindwi turifuza gukora byinshi biduteza imbere bishingira ku bindi tumaze kugeraho. Turi hamwe ntawe dusiga inyuma. Yaba hano n’ahandi mu gihugu ntawe tuzasiga inyuma, tuzamusindagiza tujyane, twishime, tugere imbere.
Banyagatsibo rero mwihangane, twihanganire ibitugora byose turahishiwe mu majyambere. Ibyo tumaze kugeraho hamwe byerekana ibishoboka niho dukwiriye gushingira n’icyizere ko n’ibyiza biri imbere bikidusaba byinshi byo gukora tuzabigeraho.
Ibikorwa byatangiye mbere y’uko tugera ku wa 4 Kanama, amashanyarazi n’ibindi abashaka gutera imbere bifuza byose. Ibyiza biruta ibyiza tumaze kugeraho ubu biracyari imbere.
Turashaka umutekano, turashaka ubumwe, turashaka amajyambere, ibyo byose tugomba kubigaragaza mu bikorwa byacu bya buri munsi. Aborora, abahinga, abacuruza, abana mu mashuri, imihanda, dore uyu muhanda ugiye gukorwa.
Imyaka irindwi rero dushaka kugira ngo tugereho ku matora yo ku wa 4 Kanama ni ugukomeza uru rugendo rw’amajyambere rwo kugira ngo Abanyagatsibo tugere ku bindi twifuza kugeraho.”
Nyuma yo kwiyamamariza mu karere ka Gatsibo, Perezida Kagame yakomeje urugendo rwe rwo kwiyamamariza mu karere ka Kayonza.
Rene Anthere

Umukandida wa FPR INkotanyi, Perezida Paul Kagame yashimye intambwe Akarere ka Gatsibo kagezeho mu iterambere kandi mu gihe gito ariko kandi avuga ko hakenewe gukomeza gutera imbere kurushaho (Photo/Courtesy)

Dusenge Yvette ni we wari umuyobozi wa Gahunda, Perezida Paul Kagame yimamariza mu karere ka Gatsibo (Photo/Courtesy)

Abaturage bari benshi baje gukurikira imigabo n’imigambi ya Perezida Paul Kagame nibamwongera manda y’imyaka irindwi iri imbere (Photo/Courtesy)

Perezida Paul Kagame asuhuza abaturage (Photo/Courtesy)

Abanyagatsibo bo muri Diaspora baje gushyigikira bagenzi babo mu kwamamaza Perezida Kagame (Photo/Courtesy)
