Ku itariki ya 24 Ukuboza, Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Gatsibo yagiranye ibiganiro n’urubyiruko rw’abayisilamu rurenga 300 basengera ku musigiti wa Kiramuruzi, rukangurirwa gushyira imbaraga mu kwicungira umutekano.
Nk’uko tubikesha urubuga rwa polisi y’igihugu, muri ibi biganiro, ubuyobozi bw’idini bwari buhagarariwe na Sheikh Murengera Haruna, akaba yarasabye uru rubyiruko kwicungira umutekano, bakora ibishoboka byose bagakumira ibyaha bitaraba aho kubirwanya byamaze kuba.
Yabasabye kandi kurangwa n’ingangagaciro na kirazira biranga abanyarwanda kuko ubifite yirinda no gukora icyaha.
Umupolisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha mu karere ka Gatsibo Inspector of Police (IP) Jean Baptiste Bucyangenda yabibukije ko umutekano ari ishingiro rya byose, kuko ntacyo wakora udafite umutekano.
Yarababwiye ati “Ni uruhare rwacu kurinda umutekano n’ibikorwa by’amajyambere twagezeho kugirango hatagira udusubiza inyuma, tukirinda buri wese ushobora guhungabanya umutekano, kuko umutekano ariwo shingiro ry’iterambere.”
Yabashimiye ubufatanye bwiza bugaragara hagati yabo n’inzego z’umutekano, abasaba gukomeza gukorana na Polisi kugira ngo habeho gukumira no kurwanya ibyaha bitaraba.
Yashimiye uru rubyiruko uruhare bagira mu kwibungabungira umutekano ariko ababwira ko batagomba guterera agati mu ryinyo ko abubwo bagomba gukaza umurego cyane cyane bitabira kandi bagakaza amarondo.
Yongeyeho kandi ko mu rwego rwo gukumira ibyaha buri wese akwiye kuba ijisho rya mugenzi we, bagatangira n’amakuru ku gihe.
IP Bucyangenda yasabye kandi uru rubyiruko kwirinda no kurwanya ibiyobyabwenge, anabasaba kuzasangiza ubumenyi bungutse urundi rubyiruko.
Panorama
