Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gatsibo: Urwibutso rwa Kiziguro ruzashyirwamo inkuru n’amateka bya Jenoside yakorewe Abatutsi i Murambi

Munezero Jeanne d’Arc

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bo mu karere ka Gatsibo, bifuza ko mu rwibutso rushya rwubatswe hashyirwamo inkuru ndetse hakanakorwa ubushakashatsi bwihariye kandi bwimbitse ku mateka agaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi mu karere ka Gatsibo ariko cyane cyane mu cyahoze ari Komini Murambi, yakozwe n’ubugome yakoranwe kugira ngo bijye bifasha benshi bahasura gusobanukirwa n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace.

Ibi byagarutsweho ubwo hibukwaga ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, ku itariki ya 11 Mata 2023 i Kiziguro mu karere ka Gatsibo. Abarokotse Jenoside bo muri aka karere bibuka ubukana bukomeye bwa Jenoside yahakorewe, ubwo bari bahungiye kuri Kiliziya Gatolika ya Kiziguro, kuko bahahungiye bibwira ko ariho bazabonera ubuhungiro ariko ntibabuhabwa.

Kiliziya ya Kiziguro yiciwemo Abatutsi bayihungiyemo basaga ibihumbi 14, abandi bajugunywa mu cyobo kireshya na metero zisaga 30 z’ubujyakuzimu cyari cyaracukuwe n’umupadiri w’umuzungu washakaga amazi, ayabuze ntiyagisiba. Aba batutsi bishwe mu minsi mike cyane kuko abicanyi bikangaga ko Inkotanyi ziri hafi kubageraho.

I Kiziguro ni hamwe mu hiciwe abatutsi benshi mu bahungiye mu Kiliziya. Jenoside yahakorewe yakoranwe ubugome budasanzwe bigizwemo uruhawe n’uwahoze ayobora icyitwaga Komini Murambi Gatete Jean Baptiste, ubu yahamijwe ibyaha bya Jenoside. Abahungiye mu Kiliziya babateyemo amagerenade, hanyuma bategeka abari bagihumeka gukurura imirambo bakijyana muri cya cyobo. Abandi barahageraga aho kugira ngo batemwe bagahitamo kwijugunyamo ari bazima.

Abo ingabo zahoze ari iza RPA zazamuye muri urwo rwoba bari 11 ariko ubu hasigaye 6 abandi bagiye bicwa n’uburwayi bukomoka kuri Jenoside.

Kananura Jean Baptiste warokokeye muri Kiliziya ya Kiziguro avuga ko iyi kiliziya Abatutsi bihutiye kuyigeramo bazi ko bari buharonkere ubufasha ariko ngo birangira hiciwe abantu benshi.

Ati “Rero nibura muri Kiliziya imbere habayemo ikimenyetso cy’urwibutso igaragaza ubwicanyi bwahabaye n’abacu bahaguye. Twifuza ko kandi muri uru rwibutso hashyirwamo amateka yose yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi bari batuye ino aha kuko byadufasha bigafasha n’abasura urwibutso. Ikindi twifuza ko abakoze aya mahano badufasha bakatwereka aho babashyize abacu batarashyingurwa mu cyubahiro, kuko tubafitiye urugo rwiza tubatuzamo rubahesheje icyubahiro, bave ku gasozi.”

Perezida wa Ibuka mu Karere ka Gatsibo, Sibomana Jean Népomuscène, agaruka ku byifuzo bitatu bifuza ko bafashwa gukemura birimo icy’uko abarokokeye i Kiziguro babona mu Kiliziya hashyirwa ikimenyetso nk’ahantu bari bahungiye ari benshi ariko ntibahabonere ubufasha.

Ati “Twifuza nk’abacitse ku icumu bo mu karere ka Gatsibo ko mu rwibutso rushya rwubatswe hashyirwamo inkuru n’amateka bigaragaza uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kiziguro yakozwe n’ubugome yakoranwe kugira ngo bijye bifasha benshi bahasura gusobanukirwa n’amateka yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka Karere. Ikindi ni uko aha hari Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso nk’ahantu haguye ibihumbi n’ibihumbi by’Abatutsi kandi benshi muri bo bari abakristu. Twumva nta gisebo cyaba kirimo nimubitwemerera tuzabashimira.”

Yakomeje avuga ko ikindi cyifuzo bafite ari uko ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kiziguro hakubakwa inzu nto yajya ifashirizwamo abahuye n’ihungabana ngo kuko iyo abantu baje kuhibukira usanga hagaragara icyo kibazo abantu ntibabone aho bafashirizwa.

Musenyeri wa Diyoseze ya Byumba, Musengamana Papias, avuga ko icyifuzo bagejejweho kizaganirwaho ngo ku buryo nta kibazo kirimo kuba kuri Kiliziya ya Kiziguro hashyirwa ikimenyetso cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yizeza Ibuka ko bagiye kubiganiraho kandi ngo hazatangwa igisubizo cyiza. Ati “Ubu turi muri gahunda yo kuvugurura iriya Kiliziya kuko iri kwitegura kwizihiza Yubile y’imyaka 100. Buriya rero bizagendera muri iyo gahunda ku buryo bitazafata igihe kinini. Tuzabiganiraho turebe ibyafasha abakirisitu ku buryo bibafasha kubibuka no kubasabira, ntabwo rero bizafata igihe kinini.”

Umunyamabanga wa Leta muri Minisitiri y’Ubutabera, Ushinzwe Ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko, Amb. Solina Nyirahabimana akaba n’imboni ya leta muri aka karere, avuga ko bimwe mu byifuzo byatanzwe byatangiye gushakirwa ibisubizo.

 Ati “Hari ibyifuzo abarokotse bagaragaje birimo inyubako yajya ifashirizwamo abaje kwibuka bahuye n’ihungabana n’ibindi byose biri muri gahunda yo gukorwa no gushakirwa ibisubizo”.

Yasabye kandi abatarahigwaga baba bazi ahakiri imibiri y’abishwe itari yashyingurwa mu cyubahiro kuvuga “aho iri kugira ngo ishyingurwe mu cyubahiro”.

Uko kwibuka abiciwe Kiziguro byajyanye no gushyingura indi imibiri itandatu ya abatutsi  yabonetse mu mirenge ya Rugarama na Kiziguro y’abishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi abashyinguwe baje basanga abandi ibihumbi 20.121, bari basanzwe baruhukiye muri uru Urwibutso rwa Kiziguro hakaba hanasabwe ubusabe bukomeye ku bantu bose baba bazi ahakiri imibiri yabishwe muri  Jenoside iri  kugira ngo babohoke abishwe nabo bashyingurwe mu cyubahiro n’abarokotse baruhuke mu mitima kuko bahangayikishijwe o kutamenya aho ababo bari.

1 Comment

1 Comment

  1. Gislain

    April 18, 2023 at 13:38

    KUBAKA URU RWIBUTSO NI IGIKORWA CY’ INDASHYIKIRWA KU BURYO CYAKAGOMBYE KUTUBERA URUGERO NDETSE KINAHA AGACIRO ABAZIZE JENOSIDE YAKOREWE ABATUTSI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities