Abanyamakuru 60 bifatanyije n’abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi, batera ibiti bigera kuri 500 mu busitani bwo ku muhanda mukuru ugana i Gatuna.
Iki gikorwa cyabaye ku wa 20 Mutarama 2021, ubwo basozaga amasomo karishyabwenge ku kubungabunga ibidukikije n’imihindagurikire y’ikirere yateguwe na GGGI ku bufatanye na FONERWA, Umushinga Green Gicumbi n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura -RMC.
Sinabubariraga Ildephonse, Umunyamakuru akaba n’Umuyobozi wa Radio Ishingiro witabiriye ayo masomo, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama yasabye abanyamakuru kumva ko mbere yo kuba abanyamakuru ari abaturage, bagomba kuzirikana uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu.
Agira ati “Uyu muganda wo gutaka umuhanda uduhuza n’abaturanyi ba Uganda, njye mbibona nko kuba abanyamakuru bavuye mu kuvuga no mu buvugizi gusa ahubwo bagakora. Mbere yo kuba abanyamakuru turi abanyarwanda, turi abatuye Isi kandi iyi Si yugarijwe n’imihindagurikire y’ikirere kandi natwe bitugiraho ingaruka.
Umunyamakuru avuze ati ‘buri kwezi reka ntere igiti, atari ngombwa mu murima we, ahubwo ahashoboka’; hari byinshi byahundura mu myumvire y’abaturage. Tuve mu kuvuga gusa ahubwo tujye no mu gukora.”

Nsengimana Alphonse utuye mu murenge wa Cyumba avuga ko bishimiye kuba abanyamakuru baje kwifatanya na bo mu muganda wo gutera ibiti kandi ari iby’agaciro.
Agira ati “Ni iby’agaciro kwifatanya n’abanyamakuru mu muganda. Biduteye imbaraga zo gufatanya twese mu kubungabunga ibidukikije. Tuzakurikirana ibi biti ku buryo bitazangirika, nibagaruka bazasange byarakuze.”
Bagwegira Charlotte, utuye mu kagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Cyumba, usanzwe ukora akazi ko gukora isuku mu muhanda avuga ko bishimiye kuba Abanyamakuru baje kubashigikira mu muganda. Agira ati “Ibi birwanya isuri kandi bikazana imvura. Ubu busitani tugomba kubufata neza tukazajya tuharuhukira.”
Barawigirira Jacqueline na we utuye mu kagari ka Nyakabungo agira ati “Turanezerewe kuba turikumwe n’abanyamakuru. Aha hantu hagiye kuba heza cyane, tuzajya tuharuhukira. Tugomba gukomeza kuhafata neza.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwera Parfaite, avuga ko Akarere ka Gicumbi kagize amahirwe akomeye kuba abanyamakuru bifatanyije n’abaturage b’ako karere mu muganda wo kubungabunga ibidukikije.
Agira ati “Abanyamakuru ni ijisho rya rubanda, ni abavugizi bakomeye b’ibikorwa bitandukanye byo mu gihugu. Ni amahirwe akomeye rero kwemera kuza kwifatanya natwe.”

Ubusitani bwo ku muhanda ugana i Gatuna ku gice cy’Akarere ka Gicumbi, buzatunganywa ku bufatanye n’Umushinga Green Gicumbi, ufite ibikorwa bitandukanye mu mirenge 9 yo muri ako karere byose bijyanye no guhindura ubuzima mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere. Uyu mushinga umaze imyaka ibiri ukorera muri aka karere, biteganyijwe ko uzamara imyaka itandatu.
Ubwanditsi




