Nkurunziza Theoneste
Abatuye Akarere ka Gicumbi barakangurirwa kwipimisha indwara zitandura zitandukanye by’umwihariko indwara ya kanseri. Ibi babisabwe ku wa Gatanu tariki ya 26 Mutarama 2018 mu mujyi wa Byumba, ubwo hatangizwagwa gahunda y’iminsi itatu igamije gupima indwara zitandukanye ku buntu.
Iki gikorwa cyakozwe ku bufatanye bw’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Itorero rya ADEPR n’umuryango nterankunga ugamije guteza imbere ubuzima (IIGHP).
Kabihog Mariya, ni umukecuru uri mu kigero cy’imyaka 70, atuye mu mujyi wa Byumba dusanze aje kwipimisha indwara zitandukanye avuga ko bimushimishije kuba abaganga baje kubapima ku buntu.
Agira ati “Mfite ikibazo cy’amenyo naje rero kureba aba baganga ngo bamvure. Ibi tubyakira neza kuba baje kudupima ku buntu.”
Nshimiyimana Philbert atuye mu kagali ka Gacurabwenge, Umurenge wa Byumba, Akarere ka Gicumbi. Na we avuga ko yishimiye iki gikorwa cyo kwegerezwa serivisi yo kwipimisha ku buntu.
Agira ati “Twaje kwipimisha aya mahirwe ntiyakundaga kuboneka. Twabonaga bikorerwa ahandi ariko kuba byatwegereye rero ni byiza kandi nta n’amafaranga dutanga. Ibi rero bituma dufata ingamba ku buzima bwacu.”
Haragirimana Samuel uyobora umuryango utegamiye kuri Leta ugamije guteza imbere ubuzima (IIGHP) avuga ko iki gikorwa bagiteguriye mu karere ka Gicumbi, kugira ngo abagatuye na bo bagire amahirwe yo kumenya uko ubuzima buhagaze. Avuga ko iyo basanze hari abafite ikibazo babohereza kujya kwivuza.
Agira ati “Twarebye ahantu hatandukanye h’icyaro dusanga ibikorwa nk’ibi bitahaba kandi na bo batabasha kubona serivisi zijyanye n’ubuzima ku buntu kugira ngo bamenye aho bahagaze, mu gihe basanze barwaye bajye ku bitaro.”
Pasiteri Niyonzima Alexis uyobora ADPR mu karere ka Gicumbi, avuga ku mpamvu yatumye iri Torero rifata iya mbere mu gusaba abakirisito n’abandi baturage kuza kwipimisha indwara zitandura.
Agira ati “by’umwihariko hari inking enye tugenderaho. Mu nkingi ya gatatu y’imibereho myiza, ni ho dusanga ubuvuzi. Iki gikorwa ni mu rwego rwo kugira ngo abo tuyoboye babe bafite roho nzima, iri mu mubiri muzima; kandi ni no kugira ngo itorero rigirire umumaro aho rikorera. Ntabwo ari abakirisito bacu gusa bari hano, hari abanyarwanda benshi bari muri aka karere ka Gicumbi.”
Hagenimana Marc, umukozi mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), ushinzwe agashami gashinzwe kurwanya kanseri witabiriye iki gikorwa, aganira n’umunyamakuru wa Panorama, avuga ko iki gikorwa cyo kwegereza abaturage serivisi yo gupima ku buntu indwara zitandura, kigamije kwagura igikorwa cy’ubukangurambaga kikagera ku baturage bose ariko cyane cyane kurwanya kanseri.
Agira ati “Iki gikorwa twagiteguye mu rwego rwo gukangurira abaturage kurwanya izo indwara, by’umwihariko ni mu kwitegura umunsi mpuzamahanga wo kurwanya kanseri kubera ko zigira ingaruka mbi ku buzima.”
Uyu muyobozi anavuga ko ubushakashatsi bugenda bugaragaza abantu bafite ibyago byo kurwara, bugaragaza zimwe mu mpamvu z’ingenzi zitera izo ndwara zirimo kunywa inzoga, kunywa itabi, kudakora imyitozo ngororamubiri, kurya indyo itaboneye, amavuta menshi no kunywa isukari nyinshi.
NK’uko uyu muyobozi abivuga ngo bahangayikishijwe n’uko abanyarwanda batarakangukira kwisuzumisha indwara zitandura kuko hari abakizitiranya n’amarozi. Mu Rwanda 56 ku ijana y’abisuzumisha bagaragarwaho indwara zitandura.

Pasiteri Niyonzima Alexis Umuyobozi wa ADPR mu karere ka Gicumbi (Ifoto/Theoneste N.)

Samuel HARAGIRIMANA, the Initiative of Individuals for Global Health Promotion (IIGHP) President and the Health Promotion Campaign (HPC) Camp coordinator
July 17, 2018 at 09:10
for more information, contact us on http://www.iighp.org
Samuel HARAGIRIMANA, the Initiative of Individuals for Global Health Promotion (IIGHP) President and the Health Promotion Campaign (HPC) Camp coordinator
July 17, 2018 at 09:05
This initiative is initiated by Initiative of Individuals for Global Health Promotion (IIGHP) in Conjunction with Voice of Praise Family (VPF). finally, it got support from different entities mainly ADEPR Gicumbi district, Rwanda Biomedical center (RBC) and other supporting institutions and implemented from 24-27th January, 2018.
HPC Camp coordinated HARAGIRIMANA Samuel whose IIGHP President and Health Promotion Campaign (HPC) Camp coordination associated with VPF president Anne TUYIZERE aiming at rising awareness on NCDs in community as also influence the others to have the same initiative countrywide and abroad.now, the intitiative expanded at Kigali city, Kanyinya sector where on 22-23rd June, 2018 there were the same event
thanks