Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwifatanyije n’abaturage bako gutera ubwatsi bw’amatungo hagamijwe kongera umukamo w’Inka.
Iki gikorwa cyo gutera ubwatsi cyatangirijwe mu murenge wa Giti, kikaba cyaritabiriwe n’Abafashamyumvire mu buhinzi n’ubworozi kugira ngo nabo bahite bageza iyi gahunda ndetse n’imbuto y’ubu bwatsi ku borozi.
Umuyobozi w’Akarere Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Nteziryayo Anastase watangije iki gikorwa cyo gutera ubwatsi bw’amatungo, yasabye abaturage kurushaho kwita ku nka zabo cyane cyane kuzigirira isuku no kuzikurikirana umunsi ku munsi bazigaburira neza ndetse no kuzivuza ku gihe kugira ngo zitange umukamo wifuzwa.
Mu mbuto y’ubwatsi bahawe harimo urubingo, desimodiyumu n’umukenke.
Abafashamyumvire mu buhinzi bakaba bashimiye Leta y’u Rwanda kuri iyi nkunga bahawe
Iyi nkunga ngo ije yiyongera ku zindi gahunda nyinshi zigamije kuzamura imibereho yabo.
UWIMANA DONATHA
