Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

Gicumbi FC ifite agahinda ko kutakirira Kiyovu ku kibuga cyayo cyamaze gusanwa

Ikipe ya Gicumbi FC imaze iminsi yakiririra imikino yayo kuva shampiyona y’uyu mwaka yatangira kubera ikibuga cyayo cyari cyarahagaritswe n’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA), kuko kitari kimeze neza.

Iki kibuga cyamaze gusanwa, ikipe ya Gicumbi ifite agahinda ko itaremerwa kakiriraho imikino, mu gihe ibyo basabwe ngo byakozwe. Ubusanzwe iyi kipe imikino yayo iyakirira kuri Stade Umumena i Nyamirambo.

Umunyamabanga Mukuru wa Gicumbi FC, Dukuzimana Antoine, avuga ko bibaye byiza umukino wo ku wa gatandatu tariki ya 15 Gashyantare 2020, bazakina na Kiyovu bari bakwiye guhabwa uburenganzira bakawukinira aho.

Agira ati “Ibyo twasabwe twarabikoze. Bibaye byiza umukino wo mu mpera z’iki cyumweru twawukiniraho ubwo tuzaba twakira Kiyovu, abanyagicumbi bakongera kubona ikipe yabo. Byatubera byiza kandi byanafasha n’ikipe.”

Gicumbi FC ivuga ko yiteguye gukinira ku kibuga cyayo kuko cyamaze gusanwa hanyuma ikava mu busembere (Ifoto/Panorama)

Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA, Francois Regis Uwayezu, mu kiganiro n’Ikinyamakuru Panorama, yavuze ko bitapfa gushoboka ko mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya Gicumbi yahakirira umukino uzayihuza na Kiyovu, kuko Komite ibishinzwe itarabasura ngo irebe niba ibyo basabwe gukosora barabitunganyije.

Agira ati “Twavuganye na bo kandi Komite ibishinzwe yarabasuye ibereka ibyo bagomba gukosora. Twababwiye ikindi gihe tuzabasurira tukareba niba byarakozwe neza koko. Baraba bakoresha icyo bakoreshaga kugeza igihe bazahererwa uburenganzira bwo kwakirira imikino ku kibuga cyabo.”

Imirimo yo gusana ikibuga cya Stade ya Gicumbi yatangiye mu ntangiriro z’Ukwezi k’Ukuboza 2019, nyuma y’uko ku wa 27 Ugushyingo muri uwo mwaka ikibuga gisuwe n’itsinda rigizwe n’abahagarariye FERWAFA, Ikipe ya Gicumbi ndetse n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi, barebera hamwe ibyakorwa kugira ngo iyo Sitade yongere ikoreshwe na Gicumbi FC.

Ikibuga cyaratunganyijwe hubakwa n’uruzitiro nk’uko byasabwe Akarere ka Gicumbi (Ifoto/Panorama)

Icyo gihe Akarere ka Gicumbi kagiriwe inama yo gukora ikibuga hagati hongerwamo itaka ryiza ahataringaniye hagatunganywa, rigatsindagirwa neza hibandwa ku ngero ngenderwaho z’ikibuga. Ni ukuvuga uburebure buri hagati ya metero 100 na metero 110; n’ubugari buri hagati ya metero 64 na metero 75; na ho amazamu akagira ubuhagarike bwa metero 2,44 n’uburebure bwa metero 7,32.

Bagiriwe kandi inama yo guteramo ubwatsi mu kibuga bugafata neza; guca imirongo y’ikibuga hakoreshejwe irangi; gukora uruzitiro rw’ikibuga hateganywa aho binjirira hangombwa ndetse no gusana tribune; byose bigakorwa hategerejwe igisubizo kirambye cyo kubaka Sitade nziza.

Gicumbi FC ivuga ko yiteguye gukinira ku kibuga cyayo kuko cyamaze gusanwa hanyuma ikava mu busembere (Ifoto/Panorama)

Rwanyange Rene Anthere

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities