Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amatora

Gicumbi-Rubaya: Abaturage bafite amatsiko ku migendekere y’amatora azahuzwa

Mu mwaka utaha wa 2024 ni bwo hateganyijwe amatora ya Perezida wa Repubulika, azabera rimwe n’ay’Abadepite, mu buryo butari busanzwe; ari na ho bamwe mu batuye Umurenge wa Rubaya mu Karere ka Gicumbi, bahera bavuga ko batewe amatsiko n’imigendekere y’aya matora azakorerwa rimwe.

Ni amatsiko bagaragarije mu gikorwa cy’ubukangurambaga ku burere mboneragihugu no kwitabira amatora, cyatangijwe na Pax Press (Umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro), mu Murenge wa Rubaya ku wa 10 Kanama 2023, aho baganiraga n’abanyamakuru ndetse n’abahagarariye inzego zitandukanye z’ubuyobozi.

Abayobozi mu nzego zitandukanye z’Igihugu bari bitabiriye igikorwa cy’ubukangurambaga ku burere mboneragihugu n’amatora ateganyijwe mu 2024 (Ifoto ya Pax Press)

Sakindi Elisa, umwe mu baje kumva ubu bukangurambaga, yavuze ko atiyumvisha uburyo abatora bazitwara mu cyumba cy’itora.

Ati “Jyewe ndibaza: ese ko tuzatora Umukuru w’Igihugu n’Abadepite icyarimwe, mu cyumba cy’itora twari tumenyereye gushyira urupapuro twatoreyeho mu gasanduka, ubwo udusanguka tuzaba tubiri cyangwa bizahinduka hakoreshwe ubundi buryo?”

Aya matsiko kandi ayasangiye na Kuyisenga Pauline, uzaba agiye gutora bwa mbere, aho avuga ko amatsiko yiyongereye kuva aho amenyeye ko amatora yo mu 2024 azaba ahujwe.

Yagize ati “Nitabiriye ubu bukangurambaga kuko mfite amatsiko kw’ihuzwa ry’aya matora yombi, ay’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite. Ubundi mbere numvaga ntindiwe no kuzuza imyaka ngo nzisange ndi gutora, aho bitangarijwe ko amatora yo mu 2024 rero azahurizwa hamwe, numva ibishya kuri njye bizaba ari byinshi pe, gusa ndabyishimiye.”  

Abatuye Umurenge wa Rubaya baganirijwe ku matora ateganyijwe mu 2024 (Ifoto ya Pax Press)

Muri ubu bukangurambaga, abaturage bafashijwe gusobanukirwa bimwe mu byo bari bafiteho amatsiko ku matora ateganyijwe mu 2024, binyujijwe mu kubaza ibibazo byerekeranye na yo, no kubaha ibisubizo nyabyo; ndetse no kwidagadura mu mbyino zagarukaga ku kamaro ko kwitorera abayobozi beza.

Basobanuriwe uruhare rwabo mu matora

Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu y’amatora ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu Turere twa Gicumbi na Burera, Pasiteri MUNEZERO Jean Baptiste, yasobanuriye abari bitabiriye ubu bukangurambaga ibyo umuturage asabwa mu migendekere myiza y’amatora.

Yavuze ko ari inshingano z’umuturage, kwitabira ibikorwa byose bigendanye no gutegura amatora, birimo inama n’amahugurwa bivuga ku burere mboneragihugu, kwikosoza kuri lisite y’itora ndetse no gutanga ibitekerezo byabo kugira ngo amatora azagende neza.

Mbarukuze Patricia utuye mu Murenge wa Rubaya, yari akeneye kumenya akamaro ko guhuza amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

Ati “Naje muri ubu bukangurambaga kugira ngo nsobanuze icyo guhuza aya matora bizamarira umuturage, kandi nabisobanukiwe, nungutse byinshi bizatuma ntora neza kandi ngatora abazangirira akamaro; byari bikenewe rwose.”

Pasiteri MUNEZERO Jean Baptiste yabisobanuye agira ati “Mu guhuza ariya amatora, nk’uko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yabyifuje, ingengo y’imari yagombaga kuzakoreshwa inshuro ebyiri, ikoreshwa rimwe. Ya mafaranga rero yagombaga kuzakoreshwa mu itora rimwe, azaba yahujwe n’ay’irindi, asigara azajya mu bikorwa remezo by’Igihugu cyacu, mu iterambere ry’abaturage. Indi nyungu ihari ni iy’umwanya, umuturage azaza rimwe, abe yungutse wa mwanya awukoremo izindi gahunda ze.”

Pasiteri MUNEZERO Jean Baptiste, ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora muri Gicumbi na Burera

Asobanura ku migendekere y’amatora ku munsi nyir’izina, yavuze ko abaturage bemerewe gutora bagifite igihe cyo gusobanurirwa byinshi, bizafasha mu kuyitabira neza.

Ati “Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ubu ntiyicaye, irimo irategura amategeko n’amabwiriza bizashingirwaho kugira ngo iki gikorwa gitegurwe neza. Uko bizakorwa, aho bizakorerwa, isaha, uburyo bizakorwamo… byose tuzabibasobanurira; hazaba inama n’amahugurwa bitandukanye, hazaba uburyo bwo gucisha ku ma radiyo no ku ma televiziyo, ku buryo abaturage bazegerwa, igihe cy’itora kizajya kugera basobanukiwe neza uko itora riri bukorwe.

Yabibukije kandi ko umuturage wemerewe gutora ari ufite irangamuntu, yujuje imyaka 18, akaba yariyandikishije kuri lisite y’itora, kandi adafite umuziro wose uteganywa n’itegeko; atanga urugero rwo kuba umuntu yaba yarafunzwe, yarakatiwe n’ubutabera ahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gufata ku ngufu, cyangwa akaba yarambuwe uburenganzira ku mategeko mbonezamubano, atarakuweho ubwo busembwa.

Ku nshuro ya mbere mu mwaka wa 2024, amatora ya Perezida wa Repubulika agiye kuzakorerwa rimwe n’ay’Abadepite, barangije manda muri Kamena 2023. Ibi byemejwe hashingiwe ku ngingo ya 76 y’Itegeko Nshinga igena manda y’Abadepite, batorerwa imyaka 5 bakaba bakongera gutorerwa izindi manda, n’ingingo ya 101 igena manda ya Perezida wa Repubulika y’imyaka 5, ishobora kongerwa rimwe gusa.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities