Abaturage bo mu mirenge itandukanye yo mu karere ka Gisagara bangana na 72% bamaze kugerwaho n’umuriro w’amashanyari. 52.4% bagerwaho n’amashanyarazi yo ku miyoboro migari (on grid) na ho 19.6 bo bagerwaho n’amashanyarazi binyuze ku yindi miyoboro itangwa n’ingufu zitandukanye (off grid).
Kuri ubu imirenge yose uko ari 13 imaze kugerwamo n’umuriro w’amashanyarazi (imiyoboro minini) nubwo abaturage bose bayituye bataragerwaho n’amashanyarazi ariko abo ageraho bazakomeza kwiyongera.
Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habineza Jean Paul, agaruka ku byaganiriweho n’abafanyabikorwa mu iterambere rya karere ka Gisagara bo mu ntara ya Rhineland Palatinate mu karere ka Hatchenburg, mu ruzinduko bamazemo iminsi 6 muri aka karere.
Avuga ko mu mbanzirizamushinga y’amasezerano y’ubufatanye basinyanye n’abafatanyabikorwa, yiganjemo ibikorwa bazatera inkunga harimo no gukomeza kugeza ku baturage umuriro w’amashanyarazi ukomoka ku mirasire y’izuba.
Yagize ati “Twaganiriye byinshi. Hari ibikorwa bemeye ko bazatera inkunga harimo guha abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba no gutera inkunga ikipe yacu ya Volleyball. Ntitwemeranyijwe ku mafaranga kuko ni imbanzirizamushinga ariko tuzakomeza tubiganiraho uko tuzagenda tubana neza.”
Lisa Effert ushinzwe guteza imbere ibikorwa by’ubukerarugendo bushingiye ku bidukikije waganiriye na Panorama mu iza ry’abagize iri tsinda ryaturutse muri Rhineland Palatinate, yavuze ko yishimiye uko abanyarwanda babakiriye n’ubufatanye bafitanye n’Akarere ka Gisagara, kandi bazakomeza guharanira ko akarere n’abagatuye bagera ikirenge mu cy’abaturage bo mu Budage binyuze mu kugira amazi meza no kugerwaho n’amashanyarazi.
Ku ruhande rw’abaturage bagezweho n’amashanyarazi vuba baremeza ko nyuma yo kuyabona ubuzima bwabo bwahindutse.
Mukamana Marie Claire na Kamana Ignace bo mu murenge wa Mukindo bavuze ko bataragerwaho n’umuriro bari bahangayikishijwe no kuba mu mwijima, kubura uko basharija amaterefone, kubura uko biyogosheha ariko ubu byakemutse bakaba bashimira ubuyobozi bw’izaba bw’igihugu buhora buzirikana iterambere ry’abaturage babwo.
Mukamana ati ”Ubu tubayeho neza, ntiturara dusekura ibikuta mu nzu turishimye cyane. Hari itandukaniro rinini cyane ry’ubuzima twabagamo tutarabona umuriro w’amashanyarazi n’ubuzima tubamo ubu. Twabashije guhanga imirimo irimo kogosha n’indi yose dukesha amashanyarazi, Kagame Paul yarakoze.”
Uyu murenge wa Mukindo ni umwe mu mirenge y’Akarere ka Gisagara ikora ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi. Uyu muriro ukomoka ku muyoboro mugari ukaba uzanabafasha mu bucuruzi nk’abaturage bakora ku mupaka.
Rukundo Eroge
