Connect with us

Hi, what are you looking for?

Imibereho myiza

Gisagara: Ababyeyi bashishikariza urubyiruko kugira imyitwarire izirana no kwiyandarika

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Gisagara, mu Mirenge ya Muganza na Ndora, barashishikariza urubyiruko kujya bitwararika bakabika ibanga, bagashaka bakiri imanzi n’amasugi nk’uko byahoze. Ibi ngo bizabafasha kugira icyubahiro mu ngo zabo, ndetse no kurwanya inda zitateganyijwe zikomeza kugenda ziyongera mu bice bitandukanye by’Igihugu.

Ibi babitangaje nk’inama bagira urubyiruko, kugira ngo bazagire ahazaza heza mu buzima busanzwe, no mu gihe bazaba bari mu ngo zabo.

Nahimana Yozefu, uri mu kigero cy’imyaka 70, avuga ko yashatse ari imanzi anashaka isugi ko nta n’igisebo kirimo kuko bagize urugo rwiza, batarigeze basogongerana nk’ibyo we avuga ko byeze ubu.

Agira ati “Mu ibyiruka ryacu hari abajyaga bavugwaho imico mibi y’uburaya, ariko ntibari benshi kandi byabaga ari igisebo, cyane cyane muri ibi bice by’icyaro. Inama nagira urubyiruko ni ugukomeza kwifata, bakajya bakora imibonano mpuzabitsina bamaze gushinga ingo, kuko iyo uzigamye ibanga biguhesha agaciro mu rugo, by’umwihariko imbere y’uwo mwashaka ntunararikire abo mwaryamanaga utarashaka.”

Uyu musaza yakomeje asaba urubyiruko kurushaho kwifata, mu rwego rwo kwirinda inda zitateguwe yaba k’uzitera no k’uziterwa.

Nyirabanani Therese, na we yavuze ko kuba urubyiruko rw’ubu rubyara rutarashinga ingo bimubabaza, abasaba kwifata by’umwihariko abakobwa bakitabira kwambara bahisha ubwambure bwabo.

Ati “Iyo umugabo mubonanye uri isugi, arishima kandi n’iyo utari yo aragaya n’ubwo atabikubwira. Ibi byose ni byo bigena agaciro ugira mu rugo, ukurikije uko twe byari bimeze; gusa kuri ubu wenda ibyo iterambere simbizi cyane, numva ngo ni iterambere cyangwa ngo bahana za avance, ariko simbishyigikiye. Inama nabagira ni ukubika ibanga, kuko bitanga agaciro mu rugo ndetse ukabona n’icyo ubwira abana iyo uri kurera, kuko ntabwo waba warashatse utari isugi ngo niwumvako umwana yatangiye kujya asambana, ubone icyo umubwira, uba wumva ntacyo bitwaye. Ibyiza ni uko umuntu yakurana uwo muco, kuko imyaka irihuta, aba tubona bari gukora ibi ejo ni bo babyeyi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, na we yasabye urubyiruko kwirinda gukora imibonano mpuzabitsina batarashaka, no kubyara no gutera inda zitateguwe.

Yagize ati “Mu gihe uri urubyiruko, utarashaka ngo wemerwe gukora imibonanompuzabitsina, uba ugomba kwifata, byakwanga hari Ibigo byashyizweho bifasha urubyiruko, byagufasha ukaboneza urubyaro cyangwa ugakoresha agakingirizo, hirindwa kubyara inda zitateguwe ndetse no kuba wakwandura izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.”

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara, rwagiriwe inama, mu gihe hacyumvikana ikibazo mu bice bitandukanye, aho bamwe basaba kuryamana batarabana, byamara kubaho ntibabane, rimwe na rimwe bagatandukana barateranye inda cyangwa bikanaba mu bangavu n’ingimbi, batari bageza igihe cyo gushinga ingo; ibintu bituma abana bavuka ku babyeyi batabana, bikagorana mu kubaha uburere.

RUKUNDO Eroge

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.