Rukundo Eroge
Gisagara nka kamwe mu turere dufite abaturage benshi batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi karashima uruhare abafatanyabikorwa mu iterambere ryako bagira mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi bwa kijyambere bufasha abaturage benshi gukomeza kwiteza imbere, babikesha umusaruro bakura muri ibyo bikorwa.
Muri aka karere habarurwa abafatanyabikorwa mu iterambere ry’akarere mu basaga 60 aho mu mawaka ushize w’ingengo y’imari inkunga yabo yanganaga na 30% angana na miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, yashyizwe mu bikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, ibikorwaremezo by’amazi n’ibindi.
Muri aba bafatanyabikora abari mu buhinzi n’ubworozi harimo abahugura abaturage ku guhinga no korora bya kijyambere, gutubura no kubangurira amatungo bijyezweho, uko hategurwa ibiryo agaburirwa no kwizigama bituma abaturage babona imbuto n’ifumbire mu gihe cy’ihinga bitabagoye.
Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, ku wa 22 Kanama 2024, ubwo hasozwa ku mugaragaro imurikabikorwa ry’iminsi itatu ryaberaga mu karere ka Gisagara mu murenge wa Ndora ryateguwe n’ihuriro ry’abafanyabikorwa b’akarere mu iterambere (JADF).
Agira ati “Nk’akarere ku buhinzi mu byo dushimira abafatanyabikorwa harimo n’uruhare rwabo mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, abaturage b’akarere bagakomeza kwiteza imbere binyuze mu musaruro bakura muri ibyo bikorwa. Abaturage turakomeza kubashishikariza kubaza umusaruro inkunga babona na bo bagakomeza kugira uruhare mu kwiteza imbere. Umubare w’abaturage bava mu bukene bukabije ugakomeza kwiyongera.”
Ntirushwamaboko Damascene worora inkwavu wahuguwe, avuga ko amahugurwa yahawe ku bworozi ariyo akesha intambwe amaze gutera mu bikorwa bye.
Agira ati “Izi nkwavu mureba ni zo noroye, zigenda ziyongera umunsi ku munsi. Nahawe inkunga y’amafaranga ibihumbi cumi na bitanu nguramo inkwavu eshatu ntoya zirunguka.”
Gwaneza Elizabeth umuhinzimworozi, worora ingurube, avuga ko amahugurwa yahawe yamufashije cyane kumenya uko yita ku bworozi bw’ingurube bukamubyarira inyungu.
Agira ati “Ndahinga bya kijyambere, noroye n’ingurube ; narahuguwe mpitamo korora ingurube zimbyarira inyungu kuko nk’ubu mperutse kugurisha nkuramo amafaranga agaragara. Ubu mfite ingurube ebyiri ndikwitaho neza zizakomeza kunteza imbere.”