Rukundo Eroge
Imiryango ihabwa inkunga yorozwa amatungo magufi isabwa guheraho bizayibera inkingi y’iterambere mu gihe bazaba batagifashwa n’umushinga.
Ibi byagarutsweho na Rev. Pasteur Bizimana Seth, Umushumba wa Paruwasi Ramba mu itorero ry’Abametodisite, EML (Eglise Methodiste Libre au Rwanda) ku wa 25 Nyakanga 2024; ubwo umushinga RW0176 ukorera muri iyi Paruwasi ikorera mu murenge wa Mamba, ku nkunga ya Compassion Interanational Rwanda yorozaga ihene imiryango 255.
Agira ati “Hari abahawe amatungo ubu badafite na rimwe, hari ababyeyi bahemukira abana bitwa ko barera, iyi mishanga ntizakomeza kurera umuntu kugeza ashaje. Hari igihe umwana azavamo, akabaza umubyeyi ngo ibyo bampaye byose birihe? Ikibabaje ni uko umwana azabura icyo yahawe hari umubyeyi wabigurishije. Izi hene ntabwo zaje kugira ngo zigure inzoga ahubwo ni ukugira ngo ziturere abana zizanabagirire akamaro ahazaza.”
Umukozi w’Umurenge wa Mamba ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Twagirayezu Emmanuel, avuga ko kuri ubu abaturage bakwiye guharanira kwikura mu bukene bifashishije inkunga babona uruhare rwabo rukaza ku isonga.
Agira ati “Urugamba dutite ni urwo guhangana n’ubukene buri wese abigizemo uruhare. Kwikura mu bukene ni wowe wa mbere ubugiramo uruhare, natwe tukaza tukunganira. Hari umuntu usanga yarahawe inkunga zitandukanye ngo yikure mu bukene ariko ntabuvemo ni uko aba atabigizemo uruhare.”
Mukansoro Yassina worojwe, avuga ko agiye uharanira korora neza itungo yahawe zikamufasha kurera neza abana be atazirikana ahazaza habo.
Agira ati “Inkunga nigeze guhabwa nayikoresheje neza kuri ubu yambyariye umusaruro. Mfite inka naguze mu matungo norojwe, ndagira inama abandi yo gukoresha inkunga tubona neza.”
Niyodusaba Alexis na we worojwe, avuga ko azakora ibishoboka byose akorora neza itungo yahawe rikamubera ishingiro ryo gukomeza kwiteza imbere.
Agira ati “Mfite intego zo gukomeza gutera imbere, amatungo nahawe mbere nayabyaje umusaruro narayoroye ambyarira inka, niri ndahamya ko nkurikije iterambere nifuza kugeraho ritazamfira ubusa.”
Compassion International Rwanda ifite intego zo kugobotora abana n’imiryango yabo mu ngoyi z’ubukene mu izina rya Yesu. Iyi miryango yorojwe izoroza n’indi itari muri uyu mushinga isaga 255 izi hene borojwe zizabyara. Leta y’u Rwanda ishyize imbaraga mu gushishikariza abaturage korora amatungo magufi atanga ifumbire n’amafaranga, kugira ngo abaturage bakomeze kwiteza imbere no kubona bimwe mubyo bakenera mu buzima bwabo bwa buri munsi.