Connect with us

Hi, what are you looking for?

Inkuru nyamukuru

Gisagara: Abahinzi b’umuceri bahuye n’ibiza bishyuwe n’ubwishingizi

Abahinzi b'umuceri bo mu karere ka Gisagara bahuye n'ibiza bahawe indishyi binyuze mu bwishingizi bw'ubuhinzi n'ubworozi (Ifoto/MINAGRI)

Ku wa 16 Mutarama 2020, abahinzi b’umuceri bangirijwe n’ibiza bibumbiye muri Koperative eshatu (3) zihinga ibishanga bya Nyiramageni, Ngiryi na Kiri, mu karere ka Gisagara, bahawe indishyi zisaga miliyoni cumi n’eshatu n’igice z’amafaranga y’u Rwanda ku muceri wangiritse. Izi ndishyizi zakometse ku bwishingizi bw’imyaka n’amatungo bwafashwe n’abo bahinzi, binyuze muri gahunda yiswe “Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi”.

Abaturage bagejejweho iyi gahunda babarizwa mu Mirenge ya Mamba, Musha na Gikonko, barimo abahinzi b’umuceri bibumbiye mu makoperative atatu bishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni cumi n’eshatu n’igice (13.538.113Frw). Aya mafaranga yishyuwe nyuma y’aho hegitari 113 zari zihinzeho umuceri zangijwe n’ibiza. Igihombo kishyurwa hagati y’iminsi 7 na 15 kandi Leta igakurikirana cyo byubahirijwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, avuga ko umubare munini w’abahatuye batunzwe n’ubuhinzi ndetse n’ubworozi. Akaba asaba abaturage kubyitaho, babikora kinyamwuga.

Yagize ati “Iyi gahunda y’ubwishingizi nibwo igitangira, gusa turi aba mbere yatangiriyeho na cyane ko ubukungu bw’Akarere kacu bushingiye ku buhinzi n’ubworozi. Ubwo rero turakomeza gushishikariza abaturage bacu kuzamura ubwishingizi bw’ibihingwa byabo ndetse n’amatungo, kugira ngo koko babikore kinyamwuga nk’abantu bazi ubwenge. Kuba wahinga utizeye ikirere ijana ku ijana, ntunishingire umusaruro wawe byaba ari ubujiji kandi duhari ngo tubareberere bityo umuturage abeho neza atekanye.”

Yongeyeho ko 30 ku ijana y’abaturage b’Akarere ka Gisagara ari bo bamaze kwitabira iyi gahunda yo gushinganisha ubuhinzi bwabo, bakaba bakomeje ingamba zo kubibashishikariza babageraho mu makoperative.

Abaturage basabwe gukomera ku bwishingiz bw’ibihingwa n’amatungo kuko bibarinda kugwa mu gihombo igihe bahuye n’ibiza (Ifoto/MINAGRI)

Mukakabano Veneranda, umuturage ubarizwa muri COPRORIZ Nyiramageni (Koperative y’abahinzi b’umuceri bo mu gishanga cya Nyiramageni); yishimiye kwakira ubwishyu bw’ibyangiritse bashyikirijwe. Ati “Turanezerewe ko amasezerano twagiranye yubahirijwe, kuko hari benshi bazaga bakagira ibyo badusezeranya ntitubibone ariko ubu turashima cyane Leta yacu tadutekerejeho ubu tukaba twishyuwe ibihombo twagize.”

Ibyishingirwa bizakomeza kongerwa

Abaturage b’Akarere ka Gisagara bijejwe ko gahunda yo guhabwa ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo yabo ikomeje, kuzagera no kubyo batabasha gushinganisha ubu kuko yatangiriye kuri bimwe muri byo.

Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), Nirere Marion yavuze ko ibihingwa byinshi byiganjemo ibyera mu Karere ka Gisagara, bikwiye gushyirwa mu bwishingizi kuko bufitiye akamaro kanini umuhinzi.

Yagize ati “Ni gahunda yahereye ku gihingwa cy’umuceri n’ibigori hano, tukaba duteganya kuzakomeza twishingira n’ibindi bihera birimo ibishyimbo, soya, imyumbati, urusenda n’ibindi birimo imboga; mu gihe kitarenze igihembwe cy’ihinga cya B (muri Nyakanga 2020).”

Nirere Marion, Umuhuzabikorwa w’imishinga muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) yasabye ko ibihingwa byose byo mu karere ka Gisagara bikwiye gufatirwa ubwishingizi (Ifoto/MINAGRI)

Yakomeje avuga ko ari gahunda yaje igamije kwishingira ubuhinzi n’ubworozi. Abahinzi bakaba batanga mirongo itandatu ku ijana (60%), bityo na Leta ikabishingira ku biza byibasira imyaka biturutse ku mihindagurikira y’ikirere, umwuzure, urubura n’uburwayi bw’imyaka ndetse n’ubw’amatungo cyangwa kuyapfusha; byose ku kigero cya mirongo ine ku ijana (40%).

Muri Hegitari 113 zari zihinzeho umuceri zangijwe n’ibiza zishyuwe n’ubwishingizi hari Hegitari 38 za Koperative Cyiri bishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga gato miliyoni eshatu n’igice (3.500.174), Hegitari 30 za Koperative Ngiryi zishyuwe amafaranga y’u Rwanda ayingayinga miliyoni enye n’igice (4.453.862Frw); na Hegitari 45 za Koperative Nyiramageni zishyuwe amafaranga y’u Rwanda asaga miliyoni eshanu n’igice (5.584.077Frw).

Abaturage bishimiye gahunda ya Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi (Ifoto/MINAGRI)

Iyi gahunda y’ubwishingizi mu buhinzi n’ubworozi izwi nka “Tekana urishingiwe muhinzi-mworozi” yatangijwe mu 2019 na Leta y’u Rwanda ku bufatanye n’ibigo by’ubwishingizi. Ikorera mu turere twose tw’igihugu twahujwemo ubutaka ku gihingwa cy’umuceri n’ibigori, na ho mu bworozi ikaba yaratangiranye n’inka z’umukamo.

Inka zigera ku bihumbi bine (4000) mu mwaka ushize zafatiwe ubwishingizi, muri zo hapfuye 59, hakaba hamaze kwishyurwa 51. Ubuso busaga gato Hegitari 1775 mu gihugu hose buri mu bwishingizi.

UMUBYEYI Nadine Evelyne

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities