Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Abaturage barasabwa kudahishira abakora inzoga zitemewe

Abaturage bo mu karere ka Gisagara barasabwa kudakingira ikibaba abantu bakora bakanacuruza inzoga zitemwe. Ibi babisabwe ku wa Gatatu tariki ya 02 Mutarama 2019 ubwo hamenwaga mu ruhame inzoga zitemewe zigera kuri litiro 1,680 zo mu bwoko bwa muriture.

Izi nzoga zikaba zafatanwe abantu barindwi (7), bane bo mu murenge wa Mugombwa, abandi batatu (3) bo mu  murenge wa Muganza.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Karekezi,  yavuze ko kugira ngo izi nzoga zifatwe byaturutse ku makuru bahawe n’abaturage.

Yagize ati “Turashimira abaturage bamaze gusobanukirwa ububi n’ingaruka z’izi nzoga zitujuje ubuzirange zizwi ku izina rya Muriture. Kugira ngo dufate bariya bantu bazikoraga abandi bakazicuruza byaturutse ku makuru twahawe n’abaturage.”

Yasabye abaturage gukomeza kugira umuco wo gutanga amakuru bagakomeza kugaragaza  abakora izi nzoga kimwe n’abandi bakora ibyaha bitandukanye bishobora guhungabanya umutekano.

CIP Karekezi yanabasabye kandi kwirinda kwishora mu kunywa izi nzoga kuko ziba zitujuje ubuziranenge, bityo zikaba zigira ingaruka mbi ku buzima bwabo no ku mutekano wabo.

Agira ati “Izi nzoga zitera indwara zitandukanye mu mubiri w’umuntu ndetse zikanagira uruhare mu gutuma uwazinyoye akora ibyaha bitandukanye nko gukubita no gukomeretsa, amakimbirane mu ngo,ihohotera, gufata ku ngufu, ubujura n’ibindi bitandukanye.”

CIP Karekezi yibukije abaturage ko Polisi y’u Rwanda itazigera yihanganira abanyabyaha ari nayo mpamvu yabasabye ko bahagurukira icyarimwe bakarwanya izi nzoga kimwe n’ibiyobyabwenge batangira amakuru ku gihe. Abafatanwe inzoga bahise bajyanwa ku mirenge yabo kugira ngo bacibwe amande.

Amabwiriza y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe ubuziranenge (RSB) ateganya ko ubuyobozi bw’umurenge buca amande  y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi mirongo itanu (50,000Frw) kugera ku bihumbi Magana atanu (500,000Frw), ufashwe akora cyangwa acuruza inzoga z’inkorano ubundi zikamenerwa mu ruhame.

Panorama

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities