Rukundo Eroge
Abaturage bo mu mirenge ya Muganza, Kibirizi na Ndora yo mu karere ka Gisagara barubakirwa amashyiga ya rondereza ibicanwa yitezweho kurengera ibiti byatemwaga hashakwa inkwi zo gucana ndetse n’amakara. Ibi babikorerwa DUHAMIC ADRI ku nkunga ya Trocaire binyuze mu mushinga witwa CJC (Climate Just Communities).
Abaturage bashima iyi nkunga kuko na bo ubwabo bumva ko bagiye kugira uruhare mu kugabanya imyuka ihumanya ikirere, babungabunga ibidukikije kandi bagahangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Ndahimana Gabriel wo mu murenge wa Muganza, agira ati “Icyiza cy’ishyiga nahawe ari uko rikoresha inkwi nkeya kandi iyo ushatse kwimura imbabura uyimura uko ushatse.”
Mukantwali Speciose we agira ati “izi mbabura zidufasha gucana neza, tugacana inkwi ziringaniye, inkwi zose ufite ugacana utiriwe utashya nyinshi ukabona n’umwanya wo kuba wakora ibindi kandi wanarengeye ibidukikije.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko umuturage asabwa kwita ku ishyiga ahawe akarikoresha neza rikamugirira umumaro.
Agira ati “Iyo umutarage abonye iri shyiga bituma abona umwanya wo gukora indi mirimo, kuko niba yatashyaga gatanu, atashya rimwe akabona n’umwanya wo gukora ibindi; ikindi aya mashyiga yongera ubumwe mu muryango, niba umwe mu bashakanye hari ibyo atakoraga ashobora kubikora nko guteka hanarengerwa ibidukikije.”
Gisagara nka kamwe mu turere tw’icyaro gafite abaturage benshi bakoresha inkwi. Aya mashyiga ya rondereza azafasha abatuye muri iyi mirenge iyahabwa kujya bakoresha inkwi nkeya hagamijwe kurengera ibidukikije.
Aya mashyiga kuri ubu amaze guhabwa abaturage 5,848; iyi gahunda yatangiye mu kwezi kwa Kanama izasozwa ahawe abasaga 7000.