Rukundo Eroge
Urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rwitabiriye gahunda y’intore mu biruhuko rwagize uruhare mu bikorwa byo gushyigikira iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, hibandwa ku gutunganya ubuhumbikiro bw’ibiti by’imbuto ziribwa, ibibyara ubwatsi bw’amatungo n’iby’amashyamba no kurengera ibidukikije, hacukurwa imirwanyasuri.
Ibi byagarutsweho ubwo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kigembe hasorezwaga haunda y’intore mu biruhuko, aho urubyiruko rwiga mu mashuri abanza n’ayisumbuye ndetse n’abatiga batozwaga ndetse bakanagira uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere igihugu n’imibereho myiza y’abagituye.
Bamwe mu rubyiruko rwatojwe bishimira inyigisho bahawe mu gihe cy’ukwezi bari bamaze batozwa n’uruhare bagize kandi bazakomeza kugira mu guteza imbere Igihugu n’imibereho myiza y’abana bacyo.
Umuhire Valentin agira ati “Twafashije abatishoboye tububakira uturima tw’igikoni, bituma menya gukora nkoreye hamwe n’abandi ndetse tuniga kwirinda ibiyobyabwege n’ingaruka mbi zabyo, tunagira uruhare mu kurwanya isuri.”
Mutoni Adeline agira ati “Nagize amahirwe yo kwitoza imikino itandukanye, kwibutswa akamaro ko kubaha ababyeyi nk’imwe mu ndagagaciro nyarwanda, tunagira uruhare mu gufasha abatishoboye no kwita ku biti bihumbitse.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko kuri iyi nshuro gahunda y’intore mu biruhuko yitabiriwe cyane, ashima urubyiruko, ababyeyi na minisiteri zateguye iki gikorwa.
Agira ati “Ni urubuga twabonye rwo gufata abana muri ibi biruhuko tujyanishije n’intego zari ziriho ari zo kwita ku rubyiruko mu biruhuko no kurutoza imirimo n’indangangaciro zaranze abanyarwanda. Turashima uruhare rw’ababyeyi, dushishikariza abana n’ubutaha kuzitabira.”
Iyi gahunda y’intore mu biruhuko yitabiriwe n’urubyiruko rwo mu karere ka Gisagara rugera ku 11,795 aho rwatorejwe ku masite 103 rwatozwaga iminsi ibiri mu cyumweru. Ku nshuro ya mbere iyi gahunda yitabiriwe n’abana bafite kuva 6-12 na 13-30.
Urubyiruko rwitabirye iyi gahunda rwagize uruhare mu gutunganya ubuhumbikiro bw’imbuto kuri are eshanu, gucukura imirwanyasuri kilometero imwe, guhoma no gukurungira inzu, kubumba amatafari n’ibindi bizakomeza gufasha abaturage kubaho neza. Ibikorwa byose bifite agaciro ka 5,850,000 z’amafaranga y’u Rwanda.