Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Hakenewe imbaraga za buri wese mu kurwanya ihohotera

Rukundo Eroge

Abaturage bo mu murenge wa Mamba ho mu karere ka Gisagara basabwa gushyira imbaraga uko bishoboka mu kurwanya ihohorera rishingiye ku gitsina no gusambanya abangavu, kuko ari bimwe mu bituma aka karere kiganjemo ibibazo bishingiye ku nda ziterwa abangavu.

Ibi byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, ubwo ku bufatanye na Enabel hatangirizwaga ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Dusabe agira ati “Uyu mwaka ubu bukangurambaga bufite intego yo gukumira no kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, ariko duhuza imbara twese. N’ubwo umwana yaterwa inda agashobora guhabwa ubufasha bw’ibanze ariko hari ikigabanuka mu miterereye, mu kwiteza imbere ndetse no mu mibanire ye n’abandi. Nta kintu na kimwe cyakabaye gishuka umuntu. Tube hafi abana bacu tumenye abo bagendana, tumenye ibyo barimo, tubahe inama… Urubyiruko tuganire, tumenyane, tuganire no ku buzima bw’imyororokere.”

Ndorerimana Eliane, impuguke mu buzima rusange muri Enabel, avuga ko buri mwangavu akwiye kujya azirikana ku hazaza he ndetse n’ababyeyi bakita ku bana bose.

Agira ati “Twisanga abana bato barasambanyijwe… abantu bakuru bafite icyo babashukisha. Usanga rero ababigizemo uruhare ari ababaruta, abakabaye ababarengera, ndetse hari n’ababyeyi babibona bakabyihorera…”

Abitabiriye ubukangurambaga bungutse iki? Bagiye gukora iki?

Habimana Jean Paul agira ati “Nungutse uko umuntu ahohotera undi ndetse n’amoko y’ihoterwa; uburyo twarirwanya n’ingaruka z’ihohoterwa. Ngiye gukomza kuganiriza urubyiruko by’umwihariko uburyo bakwirinda ihohotera n’uko batanga amakuru. Inda ino mbona ziterwa n’abagabo bataye ingo…”

Niragire Donatha agira ati “Icyo nungutse ni uko tugomba gufatanya mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina, najya mbona hari abateshutse ku nshingano nkabafasha kugaruka ku murongo. Ngiye gukomeza kwirinda no kuba ijisho rya bagenzi banjye, nibanda ku ngaruka z’ihohotera.”

Ubu bukangurambaga buzamara iminsi 16 hakorwa ibikorwa bitandukanye bufite insanganyamatsiko igira iti “Twubake umuryango uzira ihohotera.” Aho buri wese asabwa gushyira imbaraga no gukorera hamwe n’abandi mu kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina.

Mu bucukumbuzi bwakozwe n’Akarere ka Gisagara ku bangavu 100 babyabye bwagaragaje ko impamvu zishingiye cyane cyane ku macyimbirane mu miryango, ubukene mu miryango, uburangare n’irari ry’ibintu ku bangavu.

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2024-2025 mu karere ka Gisagara hamaze kubyara abangavu 61bavuye kuri 51, Umurenge wa Mamba ukaba wihariye abangavu 21. 

Mu bushakasahatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima RBC 2023/2024 bugaragaza ko ihohotera rishingiye ku gitsina ari ryo riza ku mwanya wa mbere mu moko ane y’ihohotera ku cyigero cya 47.4%, na ho ihohotera rigendeye ku myaka, iri hagati ya 0-17 bakorerwa ihohotera ringana na 43.6%.

Ubu bushakashatsi bukomeza bugaragaza ko mu 2023-2024 ku bingonderabuzima hakiriwe abahohotewe 14,516 na ho ku bitaro byo mu gihugu hose hakirwa 30,117. Abagabo 11.3% barahohotewe bavuye kuri 11% na ho abagore bageze 88.2% bavuye kuri 89%.

Amategeko ateganya iki ku wasambanyije umwana?

Itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ryasohotse mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 27/09/2018, mu ngingo yaryo ya 133 bavuga ko “Uwasamanyije umwana uri hagati y’imyaka 14-17 iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo kitari hasi y’imyaka 20 kitarengeje imyaka 25, na ho uwasambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14 ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu ndetse n’iyo ari hejuru ya 14 akamutera indwara idacyira.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities