Rukundo Eroge
Ku bufatanye bw’akarere ka Gisagara, Umuryango Water for People hamwe n’abandi bafatanyabikorwa hatashywe ku mugaragaro amavomero n’imiyoboro y’amazi meza ibiri igiye gufasha abaturage basaga 36750, ibigo by’amashuiri, utugari n’amavuriro y’ibanze kubona amazi meza.
Imiyoboro yatashywe izageza amazi meza ku baturage ni uwa Muyaga-Ramaba mu murenge wa Mamba n’uwa Cyumba-Saga-Rwamiko mu murenge wa Muganza yose hamwe ikaba ifite ibirometero 112, ikaba izagera ku baturage batuye mu midugudu 48.
Ni ibihe bibazo abaturage bahuraga na byo bigiye gucyemuka?
Irambona Claver wo mu murenge wa Mamba, mu kagari ka Rusave, avuga ko batabashaga gukora isuku iyo ariyo yose mu rugo uko bikwiye kubera kubura amazi meza.
Agira ati “Kubona amazi yo gukora isuku byari ikibazo, koga, gufura no kubona amazi yo kunywa byatugoraga. Nzaharanira kuyabungabunga mbuza uwo ari wese washaka kuyangiza.”
Uwizeyimana Patricia wo mu kagari ka Ramba, umudugudu wa Kayenzi, avuga ko bari barembejwe n’indwara zikomoka ku mwanda kubera kuvoma amazi yanduye.
Agira ati “Twavomaga amazi yo mu bishanga, indwara zikarushaho kuba nyishi cyane cyane mu bana, ariko ubwo tubonye amazi zemeza zigiye kugabanuka… Tugiye kuyafata neza kandi turanabikangurira abaturage bose batuye uyu murenge.”
Umuyobozi w’Umushinga Water for People mu Rwanda, Eng. Dusingizumuremyi Eugene, avuga ko intego yabo ari ugukomeza gufasha abaturage kugerwaho n’amazi meza.
Agira ati “Gahunda yacu ni uko buri muturage agomba kugira amazi meza, kandi igihe cyose. Byagaragaye ko hagiye hubakwa ibikorwaremezo by’amazi meza, ariko uko igihe kigenda gishira bikangirika. Rero dufasha Leta kugira ngo icyo kibazo gikemuke, buri muturage agerweho na serivisi z’amazi meza n’isukura.”
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko isuku ari isoko y’ubuzima kandi amazi meza abigiramo uruhare.
Agira ati “Tugomba kugira isuku dukaraba intoki, n’ubwiherero busukuye; ni ukubiharanira mu baturage ugatera imbere ufite ubuzima bwiza. Buri wese turamusaba kubigira ibye ntiyumve ko ibi bikorwa ari ibya Leta, ahubwo ari ibye… Turizera ko bazabifata neza.”
Akarere ka Gisagara gafite intego yo gukomeza kwegereza abaturage amazi meza kugera ku kigero 100% binyuze mu kwegereza abaturage imiyoboro y’amazi meza no kubashishikariza kuyakurura bakayageza mu ngo zabo, bakarushaho kubaho neza.