Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Imiryango 17 yaremewe inka za kijyambere n’Itorero Metodisite

Rukundo Eroge

Umushingwa RW176 w’Itorero y’Abametodisite (Eglise Methodiste Libre au Rwanda) ukorera muri Paruwasi ya Ramba muri Konferanse ya Butare, mu karere ka Gisagara mu murenge wa Mamba ku nkunga ya Compassion Interanational Rwanda ryaremeye inka za kijyambere imiryango 17 ifite abana bafashwa n’uyu mushinga, kugira ngo irusheho kwiteza imbere no kubaho neza.

Iki gikorwa cyo gushyigikira Gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangijwe na Perezida wa Republika Paul Kagame, cyabaye ku wa 26 Kamena 2024 mu murenge wa Mamba.

Nzabandora Augustin waremewe inka, avuga ko mu muryango we yahuraga n’ibibazo byo kutagira ifumbire ihagije yo gushyira mu mirima ye n’amata yo guha abana be, yizeza abamugabiye kuzorora neza inka ahawe.

Agira ati “Mfite are umunani ariko nabonaga ifumbire y’imiringoti itatu gusa, kubona amata y’abana byansabaga kugura ku karitiro ariko ubu birakemutse, nateye ubwatsi inka nzayifata neza.”

Mukamasabo Bernadethe na we wagabiwe, avuga ko yabonaga umusaruro hafi ya ntawo kubera kubura ifumbire, ashimira umushinga ubahaye ubuzima.  

Agira ati “Nkurikije ubataka mfite nakabaye neza imifuka icumi y’ibishyimbo ariko nezaga umufuka umwe kubera kubura ifumbire, ndizera ko nzeza n’abana bakabona amata bazajya bajya kwiga banyoye.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Metodisite mu Rwanda Muragwa James, avuga ko abana bakwiye kurushaho kwitabwaho ntibaharirwe umushinga.

Agira ati “Aba bana ni bo baduhuza, mukomeze mubiteho umwana nakosa ntakitirirwe abamfusha ngo dore wa mwana wa…umwanya wa mugitondo no ku mugoroba ubwire abana ibintu byiza byubaka igihugu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Itorero Metodisite mu Rwanda, Muragwa James

Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu ntara y’Amajyepfo Past. Kanyambo Jean Pierre, avuga ko intego bafite ari ugukura abana mu ku ngoyi y’ubukene mu izina rya Yesu hibandwa ku guhindura umuntu.

Agira ati “Dukora ibikorwa bitandukanye nko kubakira abaturage, dushyize imbere kuva mu bukene. Hari igihe abana bava mu mushinga ugasanga imiryango yabo iracyakennye… Turi gukora ubukangurambaga kugira ngo imiryango ikoreshe inkunga ihabwa ive mu bukene.”

Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu ntara y’Amajyepfo, Past. Kanyambo Jean Pierre

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Dusabe Denise, avuga ko inka ari ikimenyetso cy’ubukungu, ashishikariza abazihawe gukomeza gukora birushijeho.

Agira ati “Inka uyu munsi iraduha ifumbire, ejo izaduha amata turwanye igwingira mu bana kandi tugomba no koroza abandi. Turizera ko ntawe uzayijyana ku isoko…”

Dusabe Denise, Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage

Imiryango 17 yagabiwe inka mu rwego rwo kugira ngo izoroze n’indi yamenyeshejwe indi izitura inka yorojwe nizibyara. Iyi gahunda yo koroza iyi miryango ije yunganira gahunda Akarere ka Gisagara gasanzwe gafite y’inka ku muryango, izasiga imiryango yose yo muri aka karere ifite inka yo korora itanga ifumbire n’umukamo.

Nzabandora Augustin wagabiwe inka
Mukamasabo Bernadethe na we wagabiwe na Compassion

1 Comment

1 Comment

  1. Aloys Nkusi

    July 4, 2024 at 15:08

    INKA NI NZIZA CYANE KU MUNTU UZIZI ,ZISHOBORA KUMUBERA ISOK Y’UBUZIMA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities