Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Iterambere ry’ubukungu ku isonga ry’ibyo abaturage bifuza ko bafashwamo

Rukundo Eroge

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara bagaragaje ibyifuzo biri mu nkingi eshatu zigenderwaho mu iterambere ry’igihugu ari zo imiyoborere myiza n’ubutabera, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage. Ibyifuzo byose hamwe byatanzwe bigera kuri 469 muri byo 347 bihabwa umurongo ku rwego rw’Akagari n’Umurenge. 111 byiganjemo iby’iterambere ry’ubukungu byagejejwe ku buyobozi bw’akarere.

Ibi byifuzo byagaragajwe mu nama ku rwego rw’Akarere n’abayobozi batandukanye, imboni z’imiyoborere myiza n’abanyamakuru kugira ngo ibyifuzo byatanzwe biganirirwe hamwe bishakirwe ibisubizo, ibindi bizashyirwe mu ngengo y’imari y’akarere y’umwaka cyangwa iy’igihe kirekire.

Karangwa Martin, uhagarariye imboni z’imiyoborere myiza mu karere ka Gisagara, zikusanya ibitekerezo by’abaturage hifashishijwe ikarita nsuzumamikorere, avuga ko ibi byifuzo baba babizaniye abakozi bo ku karere batanga serivisi ngo bihabwe umurongo.

Agira ati “Mu murenge wa Musha bafite icyifuzo cy’uko Leta yakongera nkunganire ku mashini zuhira imyaka, kuko uruhare rw’umuturage rukiri hejuru. Mu murenge wa Kigembe, abaturage bagaragaje ko bashaka imbuto nshya y’imyumbati, imigozi n’urubingo no kubakirwa amasoko mato n’aya kijyambere. Bishobotse byose byashyirwa mu ngengo y’imari kugira ngo byihute gushyirwa mu bikorwa.”

Gakwaya Jean Marie Vianney, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa muri FVA (Faith Victory Association) ishyira mu bikorwa umushinga PIMA ku nkunga ya NPA utangirwamo ibi byifuzo, avuga ko iyi gahunda ari ingirakamaro ku baturage, kuko itanga umusaruro ugendeye ku byo abaturage bifuza.

Agira ati “Ku nshuro ya mbere iyi gahunda yatanze umusaruro ku byifuzo bijyanye na serivisi abaturage bahabwa. Ubu turegeranya imibare ngo twerekane ingano y’ibyakemuwe, kandi turizera ko n’ibi bijyanye n’igenamigambi bizashyirwa mu bikorwa turashima ubuyobozi ko ibyambere bitashyizwe mu biro cyitaweho.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jerome, avuga ko ibitekerezo by’abaturage ari ingirakamaro, bigiye guhuzwa n’ibyo akarere gakusanya hanyuma abaturage abakajya bagezwaho ibyo bakeneye.

Agira ati “Turabashimiye icyifuzo murakivuga ukumva koko kiracyenewe. Tugiye kubigabanya mu mashami, noneho buri shami rirebemo ibyo rishinzwe; nidukora igenamigambi turebemo ibyihutirwa kurusha ibindi. Turabikurikirana ariko byose bifite ubishinzwe, tuzatangariza abaturage ibimaze gukorwa mbere y’uko tujya kubabaza ibindi. Iyo ukoze ibyo abaturage bifuza no kubirinda biba byoroshye.”

Iyi gahunda irakorwa ku nshuro ya kabiri, abaturage bavuga ko ari ingirakamaro kuri bo mu kugira uruhare mu bibakorerwa, by’umwihariko ingengo y’imari y’igihugu ndetse no mu gukemurirwa ibibazo bibugarije.

1 Comment

1 Comment

  1. Immaculee

    November 27, 2024 at 19:30

    Uri ni Urugamba two Gufatanya twese kuko Tudashyize imbaraga zo kurandura ihohoterwa rikorerwa Abagore,Abakobwa,Abagabo Ndetse n’ Abana twazisanga Dufite Imiryango idindiye m u iterambere kuko Umuryango utera imbere iyo uhuje Ugafatikanya mukuzamurana,imyiryane iyo ihari Ubumwe burabura,Kdi Tuziko nta bimwe,nta terambere Dufatikanye Twiyubakire Imiryango,Twubake Urwatubyaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities