Rukundo Eroge
Umushinga RW0442 ukorera mu itorero UEBR muri Paruwasi ya Mwendo mu murenge wa Mamba, mu karere ka Gisagara, ku nkunga ya Compassion International Rwanda woroje ihene imiryango 244 ifite abana bafashwa n’uyu mushinga, mu rwego rwo kubafasha gukomeze kwiyubaka mu iterambere n’imibereho myiza.
Ni igikorwa cyabaye ku wa 20 Nyakanga 2024 kibera kuri Paruwasi ya Mwendo aho umushinga ukorera.
Uwanyirigira Leonie worojwe itungo rigufi, avuga ko ihene ahawe ije ari inyunganizi mu kubona ifumbire yo gukoresha mu buhinzi.
Agira ati “Kubera ko twororera mu biraro, tubonye ifumbire. Niteguye kuyifata neza kugira ngo izambyarire umusaruro nk’uko umushinga ubitwifuriza.”
Munyaneza Damascene na we worojwe, avuga ko iyi hene ahawe izamufasha mu kwishyura bimwe mu byo akenera mu rugo bimusaba amafaranga nk’ubwisungane mu kwivuza n’ibindi.
Agira ati “Niteguye korora neza iyi hene, muri iki gihe cy’izuba nzajya nyahirira mu gishanga. Mu gihe izaba itangiye gutanga umusaruro nizeye ko izamfasha gutanga mituweri no guteganyiriza umwana mu gihe azaba avuye mu mushinga azagire icyo asigarana cyamufasha.”
Umukozi w’Umurenge wa Mamba ushinzwe imari n’ubutegetsi, Nyirabeza Delphine, avuga ko iki gikorwa cyo koroza abaturage ari ingirakamaro, asaba aborojwe kuzaharanira gukomeza gutera imbere bahereye ku matungo bahawe.
Agira ati “Izi hene muhawe ntabwo ari izo kugurisha, mukomeze mwitabire ibikorwa munubahiriza amabwiriza umushinga utanga, umuturage wacu iyo ateye imbere biradushimisha.”
Umuhuzabikorwa wa Compassion International Rwanda mu karere ka Nyamagabe Pst. Nzimurinda Emmanuel, wari uhagarariye uwa Gisagara, avuga ko iterambere ari urugendo rukomeza aya matungo ari ayo gufasha abaturage bafite abana bafashwa n’umushinga kwivana mu bukene.
Agira ati “Compassion ifite intego yo kugobotora abana n’imiryango yabo mu ngoyi z’ubukene mu izina rya Yesu. Kugira ngo tubishobore hakenewe ubufatanye, umuntu akwiye gufashwa agatera imbere akava mu bukene kugira ngo abashe gufasha n’abandi na bo batere imbere ahereye mu muryango we. Aya matungo muzayafate neza.”
Iyi miryango yorojwe biteganyijwe ko izitura indi 244 yo idafite abana mu mushinga, kugira ngo amatungo magufi akomeze kugera kuri benshi bashobore guhindura imibereho.








