Connect with us

Hi, what are you looking for?

AMATORA 2017

Gisagara: Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye

Nyuma y’akanya gato umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame,  avuye mu karere ka Nyaruguru nibwo yari yageze muri Gisagara, mu murenge wa Ndora, aho yakiriwe n’abaturage benshi bo muri aka karere, abizeza ko byinshi bagezeho birimo n’umutekano azakomeza kubisigasira kurushaho.

Yagiz ati “Umutekano, umunyarwanda wese, bukira, akabyuka, akaryama, agasinzira, nta kintu yumva kiri bumukome; bugacya, ujya ku mashuri akajya kwiga, ujya gukora akajya gukora akazi ke, abagenda hirya no hino mu bucuruzi bagahahirana mu bibafitiye inyungu bakabikora ntacyo bikanga. Icyo ni cyo gihugu dushaka kubaka.”

Kagame yababwiye ko igihugu abanyarwanda bakeneye ari igihugu kigendera ku mategeko, anababwira ko intambwe imaze guterwa ari ndende nubwo hakiri urugendo.

Ati “tugeze kure muri ibyo ariko haracyari urugendo kugira ngo tubihindure umuco, hatagira icyabihungabanya, ni cyo twifuza.”

Kagame kandi yashyize igorora abikorera ababwira ko umutekano wabo nta kizawuhungabanya kubera imiyoborere myiza azakomeza kwimakaza mu kuyobora u Rwanda.

Yagize ati “abikorera rero namwe nababwira iki, hari umutekano, hakaba imiyoborere myiza, hakaba politiki nziza, ntacyababuza gukora.”

Nk’uko abaturage babyivugira, ibikorwa by’iterambere Kagame yabagejejeho ni byinshi kandi hari n’ibyo biteguye gukomeza gukora.

Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba wanabayeho mbere uw’Amajyepfo, Munyentwali Alphonse wari ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame mu karere ka Gisagara, yagaragaje ibyishimo abaturage bafite ashimira cyane Kagame kubazanira abashoramari babafasha kwihuta mu iterambere.

Yagize ati “turamushimira cyane cyane kutuzanira abashoramari, uyu munsi tuzi uruganda rugiye gukora amashanyarazi muri Nyiramugengeri, agiye kutubyarira imihigo ibihumbi abyare n’umuriro kuri twese abanyarwanda.”

Yanagarutse ku muhigo Kagame yesheje wo gutunganya ibishanga no kongera inganda zitunganya ibikomoka ku buhinzi.

Muri aka karere, hamaze kubakwa inganda z’ibigori enye, uruganda rutunganya ibitoki rukora imitobe, ibi bikaba bimaze kugabanya indwara zaterwaga no kunywa ibinyobwa bitujuje ubuziranenge byakomokaga ku bitoki.

“Umutekano w’abanyagisagara tuwukomeyeho, kandi ndabamenyeshako twamaze kubaka umutekano twavuye mu bujiji, twavuye mu mwijima, umutekano muri Gisagara tuwufite neza,” Munyentwari Alphonse.

Rutungura Venuste, umwe mu baturage bo mu karere ka Gisagara, mu buhamya yatanze  agaragaza ibyo yagezeho mu myaka irindwi ishize, yagaragaje ko byose abikesha imiyoborere myiza ya Paul Kagame mu mvugo yise “Umushoferi mwiza” aho yashakaga kuvuga Umuyobozi mwiza.

Abinyujije mu muvugo usingiza ibigwi bya Perezida Paul Kagame, umukandida wa FPR Inkotanyi, Rutungura yavuze byinshi Akarere ka Gisagara kamaze kugeraho, birimo gahunda ya Girinka maze yizeza Kagame ko bazamutora ijana ku ijana.

Kagame yibukije Abanyagisagara ko gukora ari wo musingi w’iterambere maze abasaba gukoresha amahirwe bafite mu gukomeza guteza u Rwanda imbere.

Yavuze kandi ko azongera amashanyarazi, amashuri n’amavuriro, indwara zihitana abana mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere n’u Rwanda rurimo na zo zikagabanuka.

Hakizimana Elias

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities