Abaturage bahawe inzu mu mudugudu w’ikitegererezo w’Akarere ka Gisagara, bavuga ko kubakirwa inzu zikomeye bagahabwa n’ibikorwaremezo, byatumye bumva basubijwe ubuzima mu gihe bari batuye mu manegeka no mu nzu z’igitaka.
Ni urugendo rureshya na kilometero 33 uvuye mu mujyi wa Huye, cyangwa se rureshya na kilometero 32 uvuye i Save ku muhanda munini Nyanza-Huye.
Ni mu mudugudu wa Ruhuha, Akagari ka Gakoma, Umurenge wa Mamba, ahubatse umudugudu w’ikitegererezo w’Akarere ka Gisagara. Hatujwe imiryango 120 igizwe n’abari batuye mu manegeka, abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, abasigajwe inyuma n’amateka, kimwe n’abimuwe n’uwo mudugudu.
Nibagwire Therese ni umukecuru w’imyaka 64. Yabyaye abana icyenda ariko hariho bane gusa. Abakobwa batatu n’umuhungu umwe. Iyo mugira ikiganiro ntiyasoza adacinye akadiho yishimira inzu yahawe. Ikiganiro cye aba ari ibitwenge gusa. Avuga ko mu gihe yabaga yihebye ko budacya, ubu asigaye yumva ko ari mu buzima bushya.
Nibagwire agira ati: “Akazu nari mfite kansenyukiyeho, nsigara ntunzwe no gucumbikirwa n’abaturage. Ndi mu kaga uko bwije n’uko bukeye. Byageze n’aho umwana wanjye anjyana iwe ari ukubura uko ngira. Abaturanyi barampamagaye, bambwira ko nahawe inzu muri uyu mudugudu. Nahise nikoza hejuru nshima Imana, ariko by’umwihariko nshima uwaduhaye uyu mudugudu.”
Akomeza agira ati: “Murabona ko nkuze, ariko nkimara kwakira iryo jwi numvise nongeye kugira imbaraga. Sinzongera kuribwa n’imbaragasa kubera umukungugu, sinzongera kwicwa n’imyotsi y’agatadowa. Mbaye umuzungu, naje kuba ku itara nk’iry’i Kigali. Sinzongera kurara mvuga ko butari buke.”
Ntigirinzigo Innocent, ni umugabo w’imyaka 40. Arubatse, afite umugore n’abana batanu. Yari atuye ahubatswe umudugudu w’icyitegererezo. Na we yahawemo inzu, yabaye ingurane y’iyo yari atuyemo. Yishimira kuba yarahawe inzu ikomeye kandi ifite agaciro kanini.
Agira ati: “Yego twari tuhafite ibikorwa, dufite n’amazu, ariko izi zirarenze kuko zihenze cyane. Ubu ndahagarara nkayirebaaaa… nkumva umutima wanjye warasubijwe. Dushimira Perezida Kagame watekereje ko na hano ari mu Rwanda. Nta mazi twagiraga, nta vuriro, nta mashanyarazi, nta shuri hafi none byose byatugezeho. ”
Ntigirinzigo avuga ko hari indi nyungu ikomeye yakuye mu iyubakwa ry’uyu mudugudu. Yahawe akazi mu gukora imihanda iwurimo, akaba ari igishoro kuri we. Avuga kandi ko atatura mu nzu y’agaciro ka miliyoni eshanu ngo aterere iyo, ahubwo azakora ibikorwa byinjiza amafaranga.
Yungamo ati: “Iyi nzu ngomba kuyiha agaciro kuko ni iyanjye. Ntiyasenyuka ndeba keretse ari ibindi bisaba ubushobozi buhambaye. Sinaryama mu nzu ya miliyoni eshanu ngo ngarame nterere iyo. Ngomba gushaka ikindi nkora, ejo hatazagira umbona ku muhanda nsabiriza. Twarasubijwe ariko. Mbese ntacyo navuga…. ”
Mukarugomwa Germaine ni umukecuru w’imyaka 77. Yimuwe n’umudugudu mushya. Avuga ko bamuhitishijemo inzu n’amafaranga we ahitamo inzu.
Agira ati: “Iterambere ryaransanze. Nubwo narimfite inzu yanjye, iyi yatumye ndirimba Gloria. Sinabona uko mbivuga. Sinabona uko nshimira Perezida Kagame uretse gushimira Imana yamuduhaye. Iyo ndebye iyi nzu yanjye, numva mfite imbaraga pe!”
Umudugudu w’icyitegererezo w’Akarere ka Gisagara, ugizwe n’inyubako 30 zizaturwamo n’imiryango 120. Buri nyubako igizwe n’inzu enye. Inzu zose zizuzura zitwaye amafaranga y’u Rwanda agera hafi kuri Miliyari imwe n’igice.
Uretse imihanda yamaze gutunganywa, muri uyu mudugudu w’ikitegererezo hagezemo amashanyarazi, amazi, amashuri n’ivuriro. Bene zo basabwa gufata neza ibyo bikorwa byose kuko ari ibyabo.
Ibi bigarukwaho na Zigiranyirazo Jean Claude, umukozi ushinzwe ubutaka, imiturire n’ibikorwaremezo mu murenge wa Mamba. Ati: “Inzu ni izabo. Basabwa rero kuzifata neza, ntizizasenyuke bategereje ko hari undi uzazibabungabungira. Tubasaba kandi kubana neza, no kugira isoko aho batuye kugira ngo bashobore guhangana n’indwara zikomoka ku mwanda.”
Imidugudu y’ikitegererezo mu gihugu cyose, irubakwa ku bufatanye bw’uturere n’abasezerewe mu ngabo z’igihugu. Ituzwamo abari batuye mu manegeka, abatishoboye bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi bari bafite ibibazo by’amacumbi, abasigajwe inyuma n’amateka hamwe n’abari basanzwe batuye ahashyizwe uwo mudugudu bagonzwe n’igishushanyombonera cyawo. Iyi midugudu ni kimwe mu bisubizo ku bibazo bibangamiye imibereho y’abaturage (Human Security Issues), umuhigo ugomba kwesa n’uturere.
Rwanyange Rene Anthere

Inzu zubatswe mu buryo bw’inzu enye muri imwe-Four in One (Photo/Panorama)
