Urubyiruko rwize imyuga rwo mu karere ka Gisagara ruvuga ko gukorera mu gakiriro bubakiwe bimaze kubahindurira ubuzima.
Aka gakiriro gaherereye mu Rwanza rwa Save mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo.
Singayirimana Israel ukorera inkweto muri Koperative ‘ANECOO’ yavuze ko nyuma yo guhugurwa yahise atangira gukorera muri aka gakiriro. Agahamya ko byamuhinduriye ubuzima ugereranyije n’uko yari abayeho mbere .
Ati” Gukorera muri aka gakiriro by’umwihariko muri Koperative biramfasha cyane kuko mbasha kwizigamira mu kimina,, nkanishyurira umuvandimwe amashuri. Ndashimira Leta yacu ihora izirikana urubyiruko irushakira icyaruteza imbere.”
Musabe Jeannette na we ukorera muri aka gakiriro agaragaza ko bikomeje kumufasha kwiteza imbere, agashimira Leta ikunda urubyiruko.
Ati” Ni iby’agaciro kuba twarabonye aho dukorera nk’urubyiruko, ubu tukaba dukataje mu kwiteza imbere. Navuga ko gukorera muri aka gakiriro uri no muri Koperative bikomeje kumfasha cyane mu mibereho kuko ndakora nkiteza imbere ndetse nkanafasha n’umuryango.”
Ufiteyezu Innocent uhagarariye abakorera muri aka gakiriro mu kiganiro na Panorama yavuze ko ari iby’agaciro kuba urubyiruko na rwo ruri mu bakorera muri aka gakiriro, arusaba gukomeza gukunda umurimo.
Ati” Dufite abasaga 174 b’urubyiruko bakorera mu gakiriro, ni ingenzi kuko guha urubyiruko aho rukorera n’abanyamwuga, yari imwe mu ntego y’ishyirwaho ry’aka gakiriro. Ikindi urubyiruko rukomeje kwitabira kuza gukora imyuga itandukanye muri aka gakiriro.”
Mbere y’uko hubakwa aka gakiriro, uru rubyiruko rwo muri aka karere ka Gisagara wasangaga rugana muri Huye ariko ubu iki kibazo cyarakemutse.
Zimwe mu mbogamizi abakorera muri aka gakiriro n’Umuyobozi wabo bagaragaje harimo kuba aka gakiriro nta hantu gafite ho kumurikira ibikorwa ( exposition hall ) , kubura aho abakora ubudozi barangurira ibikoresho n’ibindi. Gusa, Ufiteyezu atangaza ko ubuvugizi kuri ibyo bibazo bukomeje, kandi bizakomeza kugenda bikemuka.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary, nyuma yo gusura aka gakiriro ka Gisagara no kwerekwa imwe mu myuga urubyiruko rukoreramo, yashimye urubyiruko rukorera muri aka gakiriro, arusaba gukomeza gukora rushyizeho umwete ruharanira kurushaho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ati” Nduzi mufite ibikorwa byiza mukomereze aho murusheho gukorana umwete mukomeze kwiteza imbere n’Igihugu muri rusange.”
Mu gakiriro ka Gisagara kuri ubu hakorera amakoperative 7 n’amakampanyi 7, urubyiruko 174 ni rwo rugakoreramo. Hakorerwamo imyuga isaga 8 itandukanye ibafasha gukomeza kwiteza imbere.
RUKUNDO EROGE
