Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Urubyiruko rusaga 300 rwahawe akazi ko gutunganya imihanda

Urubyiruko 346 rwo mu karere ka Gisagara rurishimira ko imirimo bahawe yo gutunganya imihanda yatumye bava mu bushomeri biteza imbere.

Ibi uru rubyiruko rwabitangaje ubwo mu karere ka Gisagara, ku rwego rw’Igihugu hatangirizwaga ku mugaragaro ibikorwa by’urubyiruko byo kwita no kubungabunga imihanda y’ibitaka.

Insanganyamatsiko y’iki gikorwa iragira iti” Guteza imbere umurimo mu rubyiruko binyuze mu gufata neza imihanda.”

Bamwe mu rubyiruko barashimira Leta y’u Rwanda ihora ibazirikana aho yabashyiriyeho uburyo bubafasha kubona amafaranga.

Ingabire Rosine ukora muri kampanyi ikora imihanda muri aka karere ka Gisagara yatangaje ko aka kazi katangiye kumufasha kwiteza imbere.

Ati” Narangije kwiga amashuri yisumbuye mbura akazi ariko ubu merewe neza mbasha gukora nkibeshaho, nkanizigamira. Iyo ntasibye mbasha kwinjiza amafaranga afatika. Ndashima Leta y’u Rwanda ihora ituzirikana kandi nzakomeza gukora neza ntizigama kugira ngo Igihugu cyacu gikomeza gutera imbere.”

Naho Tuyisenge Jean Damascene wavuze mu izina ry’abafite Amakampanyi akora imihanda mu karere ka Gisagara yavuze ko ari iby’ingenzi kuba Leta ihora ibazirikana nk’urubyiruko. Yizeza ko bazakora uko bashoboye bagakomeza gukora batizigamye birinda kuba ba bihemu.

Ati” Turishimye kuba Leta yacu ihora ituzirikana. Kuri ubu turimo gukorera 3,182,625 buri kwezi, tugahemba abakozi ndetse tukakanishyura ibikoresho twahawe na BDF ari nako dukomeza kwiteza imbere mu mibereho yacu ya buri munsi.”

Umuyobozi Mukuru wa  BDF Munyeshyaka Vincent yashishikarije urubyiruko gukomeza kubyaza amahirwe ibikoresho rwahawe no kwirinda kuba ba bihemu.

Ati” Ibi bikoresho muhabwa mujye mubikoresha mukomeze kwiteza imbere, ikiba kigamijwe ni uko mwatera imbere kandi mukomeze kwirinda kuba ba bihemu nkuko mwabivuze.”

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yasabye urubyiruko gukomeza kurangwa n’ingeso nziza, rwirinda ibiyobyabwenge, ruharanira gukora cyane kandi neza.

Ati” Kugira ngo mukomeze gutera imbere, mukomeze kurangwa n’ingeso nziza mwirinda kunywa ibiyobyabwenge n’ibindi byabangiriza ubuzima. Mukomeze kubyaza umusaruro amahirwe Igihugu gitanga ariko mukomeza gukora cyane kugira ngo ejo hanyu hazabe heza n’ah’i Igihugu muri rusange.”

Aka karere ka Gisagara gafite imihanda y’ibitaka myinshi, byitezwe ko hazatunganywa ibirometero 105 mu mirenge 10 muri 13 igize aka karere, aho indi mihanda isaba kuzabanza kukorwa neza mbere yuko ishyirwamo laterite. Ibi birometero by’imihanda bizatunganywa  n’Amakampanyi 7 y’urubyiruko.

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

Amakuru

Ikigo Gishinzwe kugenzura Ubuziranenge bw’ibiribwa n’imiti mu Rwanda (FDA Rwanda) n’icyo muri Ghana basinyanye amasezerano ku bufatanye bwo gukora imiti n’inkingo, mu rwego rwo...

Amakuru

Ibibazo bibangamiye urubyiruko birimo ibiyobyabwenge, inda ziterwa abangavu no guta amashuri ni bimwe mu byagarutsweho cyane mu marushanwa y’ubuhanzi n’ubugeni yateguwe n’Akarere ka Nyamagabe...

Amakuru

Perezida Paul Kagame atangaza ko nyuma y’imyaka 28 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda ari igihugu cyahindutse haba mu mitekerereze y’abagituye, mu mitima yabo...

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.