Connect with us

Hi, what are you looking for?

Uburezi

Gisagara: Urubyiruko rwiga imyuga rufite ikibazo cy’impamyabushobozi rwijejwe ubuvugizi

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yemereye  gukorera ubuvugizi urubyiruko rwiga imyuga muri Yego Center ruvuga ko iyo barangije kwiga badahabwa impamyabushobozi zemewe na RTB(Rwanda TVETs Board).

Ikigo cy’urubyiruko cya Gisagara ‘Yego Center’ gihereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gusagara mu ntara y’Amajyepfo.

Uru rubyiruko ruhabwa amahugurwa mu myuga itandukanye harimo ubudozi bw’imyenda ndetse no gukora inkweto.

Ikibazo cy’impamyabushobozi bakigaragarije Minisitiri Mbabazi ubwo yasuraga iki kigo.

Umuhuzabikorwa w’iki kigo cy’urubyiruko Bakundukize Elyse yavuze ko urubyiruko ruhugurwa ndetse n’urumaze kuhahugurirwa rwungutse byinshi bizarufasha mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu iterambere ryarwo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.

Gusa iki kigo gihura n’imbogamizi z’uko kidatanga impamyabushobozi ( ‘certificates’ zemewe na RTB(Rwanda TVETs Board) ku buryo abaharangije babona ibikoresho by’ibanze byo gutangira kwikora bitangwa na BDF (Ikigega cy’ingwate).

Ati” Amahugurwa atangirwa hano ni ingenzi kuri uru rubyiruko ariko hari imbogamizi igihari kuko nta ‘certificates’ za RTB, babona kandi hari igihe usanga abenshi baba bafite ubumenyi buri hejuru bakwihangira umurimo ariko ntibabone ibikoresho bya BDF.”

Murwanashyaka John wigisha uru rubyiruko gukora inkweto  ahamya ko ikibazo cyo kutagira impamyabushobozi zitangwa na RTB kibangamiye urubyiruko ruhugurirwa muri iki kigo.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yashimiye urubyiruko ruri muri aya mahugurwa arusaba gukomeza gukurikarana neza amahugurwa ruhabwa ndeste no gukora cyane rukarushaho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.

Ati” Mukomeze mukurikire munakore imikoro ngiro myinshi buzarushaho kubafasha bizanabateze imbere n’igihugu muri rusange.”

Ku kibazo cyo kuba uru rubyiruko rutabona impamyabushobozi zemewe na RTB Minisitiri Mbabazi yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye bigakemuka, uru rubyiruko rukajya rubona izi mpamyabushobozi rukabasha no kubona ibikoresho bitangwa ku nguzanyo na BDF.

Iki kigo cy’urubyiruko cya Gisagara cyatangiye mu 2016 ariko gitangira gutanga amahugurwa mu myuga itandukanye 2017 ku rubyiruko rutandukanye rukomoka mu mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara aho kuri ubu kimaze guhugura abasaga 1012, muri uyu mwaka hahuguwe 106. 

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.