Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yemereye gukorera ubuvugizi urubyiruko rwiga imyuga muri Yego Center ruvuga ko iyo barangije kwiga badahabwa impamyabushobozi zemewe na RTB(Rwanda TVETs Board).
Ikigo cy’urubyiruko cya Gisagara ‘Yego Center’ gihereye mu murenge wa Ndora, mu karere ka Gusagara mu ntara y’Amajyepfo.
Uru rubyiruko ruhabwa amahugurwa mu myuga itandukanye harimo ubudozi bw’imyenda ndetse no gukora inkweto.
Ikibazo cy’impamyabushobozi bakigaragarije Minisitiri Mbabazi ubwo yasuraga iki kigo.
Umuhuzabikorwa w’iki kigo cy’urubyiruko Bakundukize Elyse yavuze ko urubyiruko ruhugurwa ndetse n’urumaze kuhahugurirwa rwungutse byinshi bizarufasha mu mibereho ya buri munsi ndetse no mu iterambere ryarwo ndetse n’iry’igihugu muri rusange.
Gusa iki kigo gihura n’imbogamizi z’uko kidatanga impamyabushobozi ( ‘certificates’ zemewe na RTB(Rwanda TVETs Board) ku buryo abaharangije babona ibikoresho by’ibanze byo gutangira kwikora bitangwa na BDF (Ikigega cy’ingwate).
Ati” Amahugurwa atangirwa hano ni ingenzi kuri uru rubyiruko ariko hari imbogamizi igihari kuko nta ‘certificates’ za RTB, babona kandi hari igihe usanga abenshi baba bafite ubumenyi buri hejuru bakwihangira umurimo ariko ntibabone ibikoresho bya BDF.”
Murwanashyaka John wigisha uru rubyiruko gukora inkweto ahamya ko ikibazo cyo kutagira impamyabushobozi zitangwa na RTB kibangamiye urubyiruko ruhugurirwa muri iki kigo.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco Mbabazi Rosemary yashimiye urubyiruko ruri muri aya mahugurwa arusaba gukomeza gukurikarana neza amahugurwa ruhabwa ndeste no gukora cyane rukarushaho kwiteza imbere no guteza imbere igihugu muri rusange.
Ati” Mukomeze mukurikire munakore imikoro ngiro myinshi buzarushaho kubafasha bizanabateze imbere n’igihugu muri rusange.”
Ku kibazo cyo kuba uru rubyiruko rutabona impamyabushobozi zemewe na RTB Minisitiri Mbabazi yavuze ko agiye gukora ubuvugizi mu nzego zitandukanye bigakemuka, uru rubyiruko rukajya rubona izi mpamyabushobozi rukabasha no kubona ibikoresho bitangwa ku nguzanyo na BDF.
Iki kigo cy’urubyiruko cya Gisagara cyatangiye mu 2016 ariko gitangira gutanga amahugurwa mu myuga itandukanye 2017 ku rubyiruko rutandukanye rukomoka mu mirenge 13 igize Akarere ka Gisagara aho kuri ubu kimaze guhugura abasaga 1012, muri uyu mwaka hahuguwe 106.
RUKUNDO EROGE
