Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gisagara: Urubyiruko rwiyemeje kureka ibyo rwakoraga bishobora kwangiza ibidukikije

Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Gisagara mu murenge wa Kibirizi bavuga ko hari ibikorwa bajyaga bakora bibangamiye ibidukikije ariko nyuma y’inyigisho bahawe bagiye kubireka.

Babitangarije mu bukangurambaga bwakozwe n’Umushinga RWAMREC (Rwanda Men’s Resource Center) ku kukwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ubu bukangurambaga bwari bufite insanganyamatsiko igira iti” Rubyiruko twimakaze ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye twita ku mihindagurikire y’ikirere.

Ndayisenga Tharicise yavuze ko ibyo akora mu buzima bwa buri munsi bishobora kwangiza ibidukikije bigatuma habaho imihindagurikire y’ikirere by’umwihariko ibihe ariko ku bufatanye na bagenzi be hazakorwa ibishoboka byose ikirere ntigikomeze kwangizwa n’ibikorwa bya muntu.

Ati” Nkora byinshi bishobora kwangiza ikirere nko kugira ibyo ntwika cyangwa no gutema ibiti ariko hamwe no kwimakaza uburinganire hagati muri twe urubyiruko n’ubutafanye bwacu tuzahashya imihindagurikire y’ikirere ishobora guterwa n’ibikorwa byanjye cyangwa iby’urungano rwanjye n’abaturanyi.”

Uwiringiyimana Lucie nawe wahuguwe akaba yari yanitabiriye ubu bukangurambaga yavuze ko hari byinshi yajyaga akora ariko atazi ko bigira uruhare mu mihindagurikire y’ibihe.

Ati” Hari bimwe mu byo umuntu akora ntiyite ku ngaruka bishobora kugira ku mihindagurikire y’ikirere abyita koroshya ubuzima ariko nkanjye nk’urubyiruko ngiye gukomeza guharanira ko byagabanuka ku bufatanye na basaza banjye n’ababyeyi muri rusange tuzahashya imihindagurikire y’ikirere iterwa na bimwe mu bikorwa ubwacu dukora.”

Umukozi w’umushinga RWAMREC mu karere ka Gisagara Uwase Serge yavuze ko impamvu bahisemo iyi nsanganyamatsiko muri ubu bukangurambaga kuri iyi nshuro ari uko urubyiruko rugira uruhare mu kubaho no guterwa kw’amashyamba nka kimwe mu bidukikije n’ibindi ndetse rukanagira uruhare mu kubyangiza ariko ku bufatanye  rwabo ubwarwo n’ababyeyi kwangirika kw’ibidukikije byagabanuka.

Ati” Tuzakomeza guhugura urundi rubyiruko uko ubushobozi buzagenda buboneka kugeza tugeze ku rubyiruko rwose rwo mu karere ka Gisagara, urubyiruko rukomeze kwimakaza gushyira hamwe ibizanarufasha kubikomeza nirumara no kubaka kuko ruzaba rwaramenyereye kuzuzanya.”

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Dusabe Denise mu butumwa yageneye urubyiruko yasabye urubyiruko kwihatira gufasha ababyeyi mu kubungabunga ibidukikije.

Ati” Kuri ubu turi mu bukangurambaga bwa cana rumwe, urubyiruko rero ni mwe mufite imbaraga zo gukomeza gufasha ababyeyi n’igihugu muri rusange mu kubungabunga ibidukikije no guhangana n’imihindagurikire y’ikirere mwimakaza uburinganire n’urwo rumwe rukenewe rukaboneka.”

Uru rubyiruko rwanahuguwe kandi ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

RUKUNDO EROGE

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.