Mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo, haravugwa abana 60 batwaye inda bakiri abangavu! Nubwo mu mpamvu havugwamo ubumenyi buke ku buzima bw’imyororokere, ubukene no kugira irari ry’ibintu; benshi barimo n’ubuyobozi, baratunga agatoki kuba nta gitsure ababyeyi bakigira ku bana babo, nka nyirabayazana y’inda ziterwa abangavu.
Injyana zinyuranye z’umuziki zirikiranya n’amarira y’impinja zaje ari nyinshi mu isoko ry’amatungo rya Nyamirama, mu murenge wa Gitoki i Gatsibo. Impamvu y’ayo marira ni ibanga ryazo! Zimwe zaba se zishonje zishaka konka? Cyangwa izindi zarambiwe umugongo zirashaka gukikirwa ku bibero bya ba nyina?
Ubona bashyugumbwa kumenana uwo muziki n’urungano! Mu rungano harimo abanyamakuru b’umuryango PAX PRESS bahuje iyo mbaga y’abaturage n’abayobozi ngo baganira ku bibazo byabo. Wasanga ayo marira y’impinja ari rwo ruhare bashoboye gutanga muri iki kiganiro mpaka ku ivuka ryabo rifatwa nk’ikibazo mu muryango?
Koko rero ibyari imyidagaduro mu kanya gato byahise bihinduka impaka. Ni bande batera inda abangavu bo mu murenge wa Gitoki? Ese ko iki kibazo kimaze kuba icyorezo cyaba giterwa n’iki? Ngo “Abe ari umwe, babiri se cyangwa batatu, akabi ngo ntikaba gato. Cyane cyane iyo biciye ukubiri n’umuco na kirazira”.
Kuri uyu musore w’imyaka 20, Abikunda Nepo uvuka muri Gitoki, “Ipfundo ry’ikibazo riri mu muco wononekaye”, akaba “Ari na ho hakwiye gushakirwa igisubizo: ababyeyi n’umuryango”. Ese aba bangavu babyara, ababyeyi babo bari he?
Habuze igitsure cy’ababyeyi
Nubwo bamwe barimo umukobwa NC, wabyariye iwabo afite imyaka 15, kimwe n’umugabo Horere Leonidas, bemeza ko ubukene butuma abo bana bashukishwa uduhendabana, hari abasanga habura uburere n’igitsure by’ababyeyi byagombye kuba rutangira.
Umukecuru Mukangango Sarah,utuye kandi wavukiye muri uyu murenge wa Gitoki, ni umwe mu babyeyi bemeza ko kugira ngo abana b’abakobwa batware inda zitateguwe bigirwamo uruhare na bamwe mu babyeyi usanga barataye inshingano zabo, ku buryo usanga nta mwanya baha abana babo ngo babegere babaganirize.
Agira ati “Ababyeyi ntibagiha abana babo umwanya wo kubaganiriza ngo babereke indangagaciro na za kirazira, ngo babereke uko bakwiye kwitwara mu kigero bagezemo. Ni gutyo abana b’abakobwa bagwa mu bishuko bibatera gutwara izo nda”. Nubwo ariko yemera ko hari abana bananirana, asanga uku guhozaho umwana ijisho byaravagamo ubujyanama buhoraho no kubagumisha cyangwa kubagarura mu murongo.
Mushumba John, ahuza cyane n’uyu mubyeyi ku kuba ababyeyi ari bo ba nyirabayazana n’umuti wakemura iki ikibazo kimaze gutera intera ndende. Asanga nyuma yo kwitwaza guhugira muri rwinshi, ababyeyi barateshutse ku nshingano, maze abana bakabyuririraho bakagira ubwisanzure bukabije burenze n’ubwo bemererwa n’amategeko abarengera. Yemeza ko “kuba abana bafite amategeko abarengera, bidakuraho igitsure cy’ababyeyi cyahoze gifite ishingiro n’akamaro kanini ku burere no kugena imyitwarire y’abana babo”, bityo umuti uzaba uwo “kugarura no guhuza icyo gitsure n’ubwisanzure bw’urubyiruko”.
Uyu munsi ni uwanjye, ejo ni uwawe!
Bwana Mugabo John asanga umuti ugomba kunyuzwa mu biganiro n’ababyeyi n’urubyiruko. Ariko cyane cyane ibyo biganiro bikabera muri za gahunda abaturage basanzwe bahuriramo baganira ku buzima bwabo bwa buri munsi, nk’inteko z’abaturage, umugoroba w’ababyeyi byaba byiza. Amakuru aturuka mu isibo, aho abantu bose baba baziranye, ngo «akwiye gushingirwaho muri ibyo biganiro», nk’uko abisobanura. Inda ziterwa abana b’abangavu, nk’icyorezo cyibasiye umuryango, ngo gikwiye gushakirwa umuti uvura kandi unakumira. Aha ni ho, uriya mubyeyi Mukangango ahera avuga ko « nta mubyeyi ukwiye kwifata nk’aho bitamureba» kubera ko nta mwana we birabaho. Ubitekereza atyo, amuburira agira ati « uyu munsi ni uwanjye, ariko ejo ni uwawe utahiwe!»
Nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa Gitoki, ngo iki kibazo cy’inda ziterwa abangavu gifatwa mu rwego rw’ibibazo bihungabanya umudendezo w’abantu kimwe n’ibiyobyabwenge. Kugeza ubu ngo hari abana b’abakobwa 64 babyaye, muri bo 32 banze kugaragaza ababateye izo nda; abateye izo nda bagera kuri 11 bari mu maboko y’ubutabera, mu gihe 17 bagishakishwa.
Ubushakashatsi bwakozwe mu 2015 ku buzima bw’abaturage bwagaragaje ko Akarere ka Gatsibo, uyu murenge ubarizwamo, kari ku isonga mu gihugu cyose mu kugira abangavu batwara inda zitateguwe; mu gihe muri 2018, umubare wabo wari 494.
Inkuru dukesha Pax Press; Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro
