Connect with us

Hi, what are you looking for?

Akarere

Goma: Perezida Tshisekedi yakirijwe uruhuri rw’ibibazo

Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo asuhuza abaturage baje kumwakira i Goma (Ifoto/Okapi)

Perezida wa Repubulika, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo, yageze ku wa mbere Ukwakira 5 i Goma mu majyaruguru ya Kivu. Serivisi ishinzwe itumanaho rya perezida ivuga ko iyi ari “intangiriro  yo gusura ibice by’ igihugu “(première étape d’une tournée d’inspection du territoire national ).

Ibihumbi n’abarwanashyaka berekana amabendera n’andi mashusho y’imitwe ya politiki itandukanye bateraniye ku kibuga cy’indege cya Goma ndetse no ku muyoboro munini w’umujyi uhuza ikibuga cy’indege n’ibiro bya guverineri w’intara, aho delegasiyo ya peresida iri buhagarare.

Mukwakira perezida, mu byapa byabo, abaturage muri rusange, imitwe y’abenegihugu n’amashyirahamwe y’abagore bateguye ibyo bamwifuzaho  byinshi.ko Perezida yubahiriza amasezerano yo gushyira k’ubwicanyi bubera muri  Beni …”, no gusura aka gace nkuko yabyivugiye ubwo yarahiriraga kuyobora igihugu ko uruzinduko rwe rwa mbere azakorera mubice bigize igihugu azarugra mu gice cya beni.

Sosiyete sivile yo mu Ntara irahamagarira Perezida wa Repubulika gutekereza ku kugarura amahoro atari i Beni gusa, ahubwo  muri Kivu y’Amajyaruguru yose; no ku mibereho myiza yabaturage no kubyutsa ubukungu  muri iyi ntara.

Ku biro bya guverineri, Umukuru w’igihugu yagiranye ibiganiro  bwa mbere na ba guverineri ba Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo na Maniema, intara eshatu zo mu burasirazuba bwa DRC zibasirwa n’umutekano muke uterwa n imitwe yitwaje intwaro muri izi ntara.

Gahunda y’uru rugendo rw’ umukuru w ‘igihugu ikubiyemo urukurikirane rw’inama n’abahagarariye sosiyete sivile, abashinzwe umutekano n’abandi bantu bingenzi Quadripartite.

Serivisi ishinzwe itumanaho rya perezida nayo yatangaje ko: “Nyuma y’ibikorwa bikomeye bya diplomasi ku murongo wa Kinshasa-Bujumbura, inama ya DRC-Uganda-u Rwanda-Burundi yemejwe  ko izakorwa kuburyo bwa video conferance  kuri uyu wa gatatu, 7 Ukwakira.”

Hagati aho, ejo hashize ku munsi  wa kabiri i Goma hateraniye inama y’abaminisitiri baturutse mu bihugu bireba.

Ubu ni ubwa kabiri Perezida Felix Tshisekedi asuye Goma kuva yatangira ubutegetsi muri Mutarama 2019.

Nkubiri B. Robert

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities