Connect with us

Hi, what are you looking for?

Football

GORILLA FC ikomeje kugora RAYON SPORTS

Ku cyumweru tariki ya 27 Kanama 2023, kuri Kigali Pelé Stadium habereye umukino wahuje Gorilla FC yakiriyemo Rayon Sports ku munsi wa kabiri wa Shampiyona y’u Rwanda 2023/2024.

Ni umukino wari ukomeye! Icyakomezaga uyu mukino ni uko umukino uheruka kubahuza muri shampiyona 2022/2023 ikipe ya Gorilla FC yatsinze Rayon sports ihita iyibuza amahirwe yo kwegukana igikombe cya shampiyona cy’uwo mwaka cyatwawe na APR FC.

Mu gice cya mbere mu minota ya mbere Rayon Sport yabonye uburyo bwari kuvamo igitego ku mupira mwiza Ojera yari ahawe umusifuzi abgaragaza ko yari yaraririye.

Nyuma y’iminota mike Gorilla na yo yabonye uburyo ariko yirangaraho umukinnyi wa Rayon sports, Ruvumbu arawubambura. Ni umukino wari uryoheye ijisho kuko ikipe yavaga ku izamu indi yafata umupira ikaruhukira kurindi zamu. Ni uburyo bwo gutsinda butabonekaga ariko habagaho gusatirana cyane ku mpande zombi. Igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa nta kipe ishoboye kureba mu izamu ry’indi.

Igice cya kabiri cyatangiye ikipe ya Rayon sports ikora impinduka isimbuza abakinnyi mu rwego rwo gushaka intsinzi mu gihe kurundi ruhande Gorilla FC yo nta mpinduka yakoze. Rayon Sports yabonye uburyo bwinshi bwatangaga amahirwe yo kuvamo igitego ariko hakabaho guhagarara neza kuri ba myugariro ba Gorilla FC.

Umukino warangiye amakipe yose anganije GORILLA FC 0-0 RAYON SPORT. Mbibutse mu mikino 3 iherutse guhuza aya makipe Rayon sports yatsinze umukino umwe, banganya umwe na Gorilla FC itsinda umwe.

Umukino uzakurikira wo ku munsi wa gatatu, RAYON SPORTS izakira AMAGAJU FC kuri Kigali Pelé Stadium, mu gihe ikipe ya GORILLA FC izajya gusura MUHAZI United bazahurira kuri NGOMA Stadium. 

Iryoyavuze Sarah

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.