Mu gihe ubushakashatsi bwerekana ko mu Rwanda abagore 12% aribo bapfa bakuramo inda mu buryo bubi, Umuryango utari uwa Leta Great Lakes Innitiave for Human Rights & Development (GLIHD) usanga hari icyuho mu itegeko rivuga ko inda igomba gukorwamo na muganga wenyine.
Ubwo yaganira na Panorama, Me Mulisa Tom Umuyobozi wa GLIHD yavuze ko kuba mu Rwanda hakiri ikibazo cy’ubuke bw’abaganga, ubwabyo ari icyuho gikomeye.
Agira ati “Mu rwego rwo kurengera ubuzima bw’abagore n’abakobwa bapfa bagerageza gukuramo inda mu buryo bubi kandi bibagiraho ingaruka, byakagombye gukorwa n’abaforomo n’ababyaza babifitiye ubushobozi; bikaba byakorerwa mu bigo nderabuzima kuko babifitiye ubumenyi ndetse niba hari icyo bakeneye mu bumenyi bwo gukoramo inda bakaba bahabwa amahugurwa.”
Agendeye ku mahame nshingiro y’Umuryango Mpuzamahanga ku Buzima (OMS/WHO) avuga ko ubuzima bw’umubyeyi bugomba kurengerwa byaba na ngombwa inda ikaba yakurwamo.

Me Mulisa avuga ko itegeko ryakagombye kuvugururwa kugira ngo ribe ryakwemera ko n’abandi bagore babyifuza, kubera impanvu z’ubuzima bwo mutwe ndetse n’ubukene, babyemererwa.
Asaba ko Minisiteri ifite ubuzima mu nshingano yahabwa ububasha bwo kwemerera abaforomo n’ababyaza bahuguwe, kuba bakuramo inda mu buryo bwemewe n’abategeko bitagombye kuba umwihariko wa muganga we nyine.
Agira ati “Twebwe nka Sosiyete sivile, impamvu twifuza ko iri tegeko rivugururwa, ni uko abaganga ari bake kandi abaforomo n’ababyaza begereye abaturage mu bigo nderabuzima hirya no hino.”

Abemerewe gukurirwamo inda mumategeko y’u Rwanda ni abafashwe ku ngufu, abashingiwe ku ngufu, inda zemejwe na muganga ko zishobora kubangamira buzima bwa nyir’ubwite, uwatewe inda uwo bafitanye isano kugeza ku gisanira cya kabiri, umwana wo munsi y’imyaka 18 y’amavuko, kandi inda ikurwamo ntiyakagombye kurenza ibyumweru 12 bingana n’amezi 3.
Gukuramo inda ni ihame risanzwe ry’ubuzima ariko mu gihe bikozwe hakurikijwe uburyo bwateganijwe na OMS/WHO na leta y’ Ruwanda kandi byubahirije igihe cyo gutwita ndetse bigakorwa n’abafite ubumenyi buhagije.
Munezero Jeanne d’Arc
