“Nkimara kumenya amakuru ko hari moto zikorerwa mu Rwanda, naganiriye na mugenzi wanjye wayiguze ampamiriza ko ari moto zikomeye. Narayiguze nyuma nza gukora impanuka numva ko ibyayo birangiye ariko nasanze nta n’irangi ryayivuyeho. Mu kurira imisozi ho ntawe unkurikira, dore ko imfasha mu bucuruzi.”
“Navuye i Burayi nje mu Rwanda mu bukerarugendo no gusura inshuti zanjye. Nashatse uburyo bwamfasha mu minsi cumi n’itandatu nzamara mu Rwanda, nsanga ari moto. Nabonye ko izikorerwa mu Rwanda zikomeye, zurira imisozi nta na hamwe nshatse ntagera, mpitamo kuzazenguruka u Rwanda kuri moto zihakorerwa. Mbese nasanze ntaho zitandukaniye n’izo dukoresha iwacu.”
Ubu ni ubuhamya butangwa n’abamaze kuryoherwa no kugendera kuri moto zitunganywa n’ikigo cy’ubucuruzi RMC (Rwanda Motorcycle Company), cyatangiye gushyira moto ku isoko, zaba izitwara abagenzi, izo gukoresha mu kazi gasanzwe ndetse n’iza Siporo zinakunzwe cyane na ba mukerarugendo.
Manirafasha Faustin ni umucuruzi ukorera mu karere ka Nyabihu. Moto yaguze muri RMC ayimaranye amezi atandatu. Akunda gukoresha moto mu mirimo ye ya buri munsi. Avuga ko yakeneye kugura iye kuko ubusanzwe yakodeshaga, uwo baganiriye amurangira moto zitunganywa na RMC, arazimushimira na we afata iya mbere yo kuza i Kigali kuyigura.
Agira ati “Mfite moto yitwa INGEZI 150. Narayikunze kubera porotegisiyo yayo kuko nakoze impanuka sinagira icyo mba, na nta kibazo yagize. Ni moto ikomeye cyane pe! Ku bijyanye no kunywa amavuta nta kibazo nyigiraho, kuko iyo nayujuje nibagirwa. Ntacyo nayinenga rwose kuko igihe nyimaranye nta kibazo iragira.
Kuzamuka rwose iraterera n’ubwo waba uhetse umuntu cyangwa ufiteho umuzigo nta moto yindi ipfa kugukurikira. Yambereye moto nziza ku buryo mbonye amafaranga nagaruka nkagura rumwe runini nahabonye.
Dechef François n’umuhungu wa Dechef Nathaël, bakomoka mu gihugu cy’u Bubiligi, bari mu Rwanda mu rwego rwo gutembera no gusura inshuti zabo. Dechef mu kiganiro yagiranye n’Ikinyamakuru Panorama, yatubwiye ko yashimye cyane moto zitunganyirizwa mu Rwanda, akaba ariyo mpamvu bahisemo kuzikoresha mu bukerarugendo kuko ntaho zitaniye n’izikorerwa i Burayi.
Agira ati “Twahisemo gukoresha moto za RMC mu kuzenguruka u Rwanda. Twazibonye tunyuze kuri interineti tubona ni moto nziza, tuza kuzikoresha ngo tuzumve. Tuzasura n’inshuti zacu ziri muri Congo. Twishimiye kandi intambwe u Rwanda rugenda rutera mu iterambere no mu bucuruzi. Natunguwe cyane n’ibikorwaremezo bihari, n’uburyo igihugu gifite umutekano n’isuku. Gukoreramo ubukerarugendo, byongeye ukoresha moto nta kibazo wagira.”
Ineza Private, Umuhuzabikorwa by’ubucuruzi muri RMC, mu kiganiro na Panorama, yadutangarije ko mu bushakashatsi bakoze mbere yo gutangiza uruganda ruteranya moto, no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, basanze nibura Abanyarwanda bakunze gukoresha moto cyane.
“Twagize igitekerezo cy’uko tugomba gukora moto ishobokanye n’imihanda yo mu Rwanda kandi igihe cyose ayikeneye akayibona, kuko umukanishi wacu umwe afite ubushobozi bwo guteranya nibura moto ebyiri ku munsi kandi zimeze neza.”
Ineza akomeza avuga ko umwihariko wa moto za RMC ariko uko zidashobora gupfa kujegera, zitagira umwotsi mu rwego rwo kwirinda imyuka ihumanya ikirere. Ati “Ni moto zifite porotegisiyo kandi uburyo intebe zazo zikoze ntizivuna umugongo.”
Avuga ko nyuma yo guhaza isoko ryo mu Rwanda biteguye kuzigeza mu bihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uru ruganda rwatangiye gukorera mu Rwanda mu 2017, mu kwezi rusohora moto 400.
Kugeza ubu uruganda rusohora moto z’ubwoko bune burimo Ingenzi 125 na 150 izi moto zikaba zifite amapine ashoboye imisozi. Ubwoko bwa kabiri ni Imparage 125 na 150, izi ni moto zigenewe gutwara abagenzi. Ubwoko bwa gatatu ni Indakangwa ziteye nk’izo Polisi ikoresha kandi zikoreshwa muri Siporo. Ubwoko bwa kane ni Inziza 125 na 200 zo zikaba moto zo gutemberaho mu mijyi.
Rene Anthere na Jeanne d’Arc

Ineza Private, Umuhuzabikorwa by’ubucuruzi muri RMC (Ifoto/Panorama)

Indakangwa ziteye nk’izo Polisi ikoresha kandi zikoreshwa muri Siporo. Izi zakoze no muri Tour du Rwanda iheruka (Ifoto/Panorama)

Ingenzi 125 na 150 izi moto zikaba zifite amapine ashoboye imisozi (Ifoto/Panorama)

Inziza 125 na 200 zo zikaba moto zo gutemberaho mu mijyi (Ifoto/Panorama)

Dechef François n’umuhungu wa Dechef Nathaël, bakomoka mu gihugu cy’u Bubiligi bishimiye gutemberea u Rwanda bakoresheje moto zitunganywa na RMC (Ifoto/Panorama)

Ingofero zambarwa n’abari kuri moto zitunganywa na RMC ziba zifite n’indorerwamo z’izuba (Ifoto/Panorama)

Uwambaye ingofero ya RMC aba yifitiye icyizere cy’umutekano (Ifoto/Panorama)

M. J. Desire
June 12, 2018 at 08:52
mwatubwira uko ibiciro byazo bihagaze. Mrc
INEZA Private
June 12, 2018 at 15:56
Ibiciro rero uko bihagaze byaterwa na Moto mwifuza, harimo: INZIZA 125cc =1.300.000FRWS,Inziza 200cc =1.800.000Frws,INGENZI 125cc=1.500.000Rwfs,INGENZI 150cc =1.600.000Rwfs, InDAKANGWA 250cc= 3.200.000Frws. zose harimo nibyangombwa byose.