Mutesi Scovia
Ibi byagarutweho n’abagore bakora umwuga w’itangangazamakuru bahuriye muryango nyarwanda w’abagore bakora itangazamakuru (ARFEM), ubwo bari mu masomo y’ikarishyabwenge bamazemo iminsi ibiri.
Iri huriro ry’abagore basanga gukora bitari kinyamwuga bitesha agaciro akazi k’itangazamakuru mu gihe abaturage n’abakurikira itangazamakuru bazi ko icyavuzwe mu gitangazamakuru aba ari ukuri.
Ibi birasaba ko abakora umwuga w’itangazamakuru bitwararika bakirinda guteshuka ku mahame y’umwuga, aho hari inkuru zisaba kwitwararika mu gihe zitangangazwa. Ibi byasobanuwe na Jean Paul Ibambe, Umunyamategeko mu rwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC: Rwanda Media Commission/Self-Regulatory Body) ari na we watangaga amahugurwa kuri abo banyamakuru.
Yagize ati “abanyamukuru muri rusange bakwiye kwitwararika mu byo bakora, kugira ngo icyizere rubanda babafiteye ntigitakare, ariko cyane cyane mu nkuru z’ubutabera, aho usanga hakiri amakosa mu nkuru z’abahohotewe; aho umwana wasambanyijwe avugwa amazina n’ay’ababyeyi be cyangwa aho yiga. Uwo mwana ntagirirwe ibanga cyangwa n’umugore wafashwe ku ngufu ashyizwe hanze n’amafotoye ugasanga ahohotewe bwa kabiri n’itanganzamakuru. Ibyo ntibikwiye ku banyamakuru b’abanyamwuga.”
Ibambe akomeza avuga ko uwahohotewe akwiye kugirirwa ibanga mu nkuru yakozweho atavugwa amazina cyangwa icyo akora, aho atuye ndetse n’uwo bafitanye isano ntakwiye kuza mu nkuru yakozwe mu rwego rwo kwirinda kumutaranga, bikaba byamutera ipfunwe mu buzima bwe bwose. Ibyo bikwiye kwirindwa n’umunyamakuru wese kuko kutita kuri ibyo byatuma n’abahohotewe batinya kubivuga, kuko bazi ko ntabanga bagirirwa kandi umunyamakuru akwiye gukora inkuru ifite icyo iri bumarire rubanda.
Abanyamakuru basanga aya masomo bahawe ari ingenzi mu kongera kwibutswa inshingano mu kazi kabo, no kwita ku burenganzira bw’abakurikira inkuru zabo, kugira ngo zigire umumaro nk’uko Mbabazi Doroth avuga ko bizamufasha cyane kuko umutimanama ari ingenzi muri aka kazi k’itangazamakuru; aho agaciro k’uwahohotewe ndetse n’ukekwaho icyaha akwiye guhabwa uburenganzira bwe mu kugirirwa ibanga no kwirinda inkuru zabiba urwango cyangwa zateza imvururu muri rubanda. Ibyo ni bimwe umunyamakuru w’umwuga akwiye kwitaho nk’uko byatangajwe muri ayo mahugurwa.
Aya mahugurwa yatanzwe mu rwego rwo kongerera ubumenyi abagore bakora umwuga w’itangazamakuru, mu kunoza akazi kabo no kwirinda amakosa mu kazi, mu gihe ari bamwe mu badakunze kurenga muri RMC, kuko usanga badakunze gukora amakosa ibyo bizatuma barushaho kunoza akazi kabo.
