Ibi byagarutsweho mu biganiro byabereye mu ntara y’Amanjyarugu, aho Polisi n’abanyamakuru n’abashinzwe itangazamakuru mu turere tugize Intara y’Amanjyaruguru mu rwego rwo kunoza imikoranire.
Umunyabanga Nshingabikorwa wa (RMC), Mugisha Emmanuel mu kiganiro yatanze, yibukije ishingano za RMC ndetse no kugira uburenganzira kubona amakuru mu rwego rwo guha abaturage amakuru y’ukuri kandi ubuyobozi bukamenya ko gutanga amakuru aritegeko.
Mugisha yagize ati “umunyamakuru ni umuhuza w’abaturage n’abayobozi, itangazamakuru ntirikwiye kuba umwanzi w’abayobozi kuko hari itegeko ribiteganya. Abashinzwe gutanga amakuru mu turere, mukwiye kubimenya mukabyubahiriza, kuko ibyo mukora ni iby’abaturage; kubibika ntacyo biba bimaze.
Niyo mpamvu twishimira ubufatanye kugeza ubu bwa police n’itangazamakuru nubwo hakiri imbogamizi, kuko haracyari abanyamakuru n’abaturage bakiza kurega muri RMC, ariko zaragabanyutse. Ibyo byakemurwa nuko abantu bakwiye gukorera hamwe nk’abakore rubanda”.
Abagaragazaga ko kuba abanyamakuru baza gushaka amakuru batabimenyesheje ubuyobozi bagasanga yafotoye cyangwa ari mu baturage, Musonera uhagariye DASSO mu karere ka Gicumbi aho we avuga ko abanyamakuru baza bagafata amakuru batatse uburenganzira ibyo asanga abanyamakuru batagira ikinyabupfura kuko bafata n’ibitari ngobwa bagamije gusebanya, ati “ibyo twebwe ntitwabyemera ariko mutugire inama tumenye uko twabyitwaramo”.
Umunyabanga Nshingabikorwa w’Intara y’Amanjyaruguru, Paul Jabo, asaba abayobozi b’uturere n’abashijwe gutanga amakuru gufasha abanyamakuru ariko kandi n’abanyamakuru bakagira ubunyamwuga, kugira ngo bakorane neza.
Ati “duhuzwe no gukorana n’abanyamakuru, dukwiye gushima abanyamakuru badufasha ahari ibibazo kuko abaturage bisanzura kuri bo; ni byiza gusa kuba hari abashinzwe gahunda naka akaba atabasha kubisobanura kuko hari igihe yasubiza ibitari byo, niyo mpamvu hagomba gushakwa umuyobozi w’akarere ”.
Ibiganiro nk’ibi bigamije imikoranire hagati y’inzego za Leta n’itanganzamakuru iki gikorwa kizabera mu ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali ari na ho bazasoreza.
Mutesi Scovia
