Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gusezerera abakozi bo mu nzego z’ibanze bikorwe nk’uko bashyirwa mu myanya _CESTRAR

Biraboneye Africain, the Secretary General of a Rwanda’s leading Trade Union Confederation “CESTRAR” (Photo/Archieves)

Gushyira abakozi bo mu nzego z’ibanze mu myanya bikurikiza amategeko agenga umurimo mu Rwanda. Igitera impungenge ni uko abenshi bakurwaho hatubahirijwe amategeko nk’uko bashyirwaho, bigatuma habaho gushora Leta mu manza. Iri sezererwa ry’abakozi ndetse n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze ryahawe izina rya “Tour du Rwanda”, kuko akenshi bisa nk’aho bikorerwa rimwe mu gihugu hose.

Mu itangazo Urugaga rw’amasendika y’abakozi mu Rwanda -CESTRAR, rwashyize ahagaaragara ku wa 1 Gicurasi 2020, ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umurimo ku isi, uyu munsi wizihijwe abantu bari mu rugo kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cya #COVID-19. CESTRAR yagaragaje impungenge baterwa n’iyirukanwa ry’abakozi bo mu nzego z’ibanze ridakurikiza amategeko agenga umurimo mu Rwanda, kandi hari amategeko akwiye gusobanuka neza.

Iryo tangazo rigira riti “Amategeko agenga abakozi ba Leta n’abakora mu nzego z’ibanze agomba kuvugururwa agasobanuka neza, nabo bakazagira uburenganzira kimwe n’abandi bakozi bo mu bigo byigenga, hagasobanurwa uburyo bwo kujya muri sendika no gukora Imishyikirano Rusange.”

Ku bijyanye n’abakozi bo mu nzego z’ibanze, itangazo rigira riti “Tuboneyeho umwanya wo kugaragaza impungenge nyinshi dufite zishingiye kugusezera mu kazi kw’abakozi benshi b’inzego z’ibanze kandi mu gihe gito cyane mu turere dutandukanye tw’igihugu. turasaba ko icyo kibazo cyakurikiranwa neza, amategeko akubahirizwa nk’uko bikorwa mu gihe cyo kubashyira mu myanya y’akazi.”

CESTRAR yagarutse ku bijyanye n’imishahara y’abakozi kuko hakiri ikibazo, cyane mu bigo by’abikorera n’ibindi bigo bitari ibya Leta, aho imishahara itangwa mu buryo bw’akajagari n’ubusumbane bukabije bigatuma kenshi abakozi bakora muri ibyo bigo barengana.

Bagira bati “Politiki cyangwa umurongo ngenderwaho (Guidelines) mu gutanga imishahara iramutse igiyeho, byazatuma hagenwa imishahara ku buryo bunoze kandi bigendanye n’ibiciro biriho ku isoko ndetse hakirindwa ubusumbane bukabije, tukirinda no guha amahirwe atangana abashoramari (concurrence deloyale / competitiveness).

CESTRAR igaruka ku kibazo cy’umushahara fatizo n’ubu kitarakemuka, kuko umushahara fatizo uheruka ari uwo mu itegeko rigenga umurimo mu Rwanda ryo mu 1980, ubwo wari ku mafaranga ijana y’u Rwanda (100Frw). Ko uko kutagira umushahara fatizo bikomeje kuba umusingizi w’ubusumbane bukabije hagati y’abakozi kandi abakozi ntibahembwe bijyanye n’ibiciro biri ku isoko.

Bagira bati “Ibi bitugarura ku kibazo cy’umushahara fatizo (minimum living wages) gisa nk’icyananiranye. Kutawugira bikomeza kurushaho gutuma abakozi bakomeza guhembwa umushahara udahura n’ibiciro biriho ku isoko (coast of living). Iki ni kimwe mu bishobora kuzongera ibizaterwa n’ingaruka ku bukungu bishingiye ku cyorezo cya Covid 19.”

Umushahara fatizo nicyo gipimo cy’umushahara urengera ubuzima bw’umukozi ndetse binashingirwaho habarwa ibindi byinshi bimugenerwa, mu bucuruzi, mu bwiteganyirize no mu bwishingizi.

Hashimwa intambwe imaze guterwa mu mishyikirano hagati y’abahagariye abakozi n’abakoresha ko igomba gusubira inyuma, Minisiteri y’abakozi ba Leta n’Umurimo igasabwa gukomeza kugira uruhare no gufasha kwuzuza inshingano zo gukomeza kubiteza imbere hagati y’abakozi n’abakoresha.

Rwanyange Rene Anthere

2 Comments

2 Comments

  1. Hobess NKUNDIMANA

    May 2, 2020 at 18:23

    Mukomeze no kuvuganira Abakozi bo mu mirimo itanditse icyo twita Informel sector,

    Abakozi barenza amezi atatu badafite Amasezerano yanditse

  2. Hobess NKUNDIMANA

    May 2, 2020 at 18:24

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Izindi wakunda

PanoramaTV Rwanda

https://www.youtube.com/watch?v=BgBhZVIypEs

Click here to Follow our YouTube Channel

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities

Copyright © 2021 Panorama.