Connect with us

Hi, what are you looking for?

Amakuru

Gushyiraho Politiki y’iyandika ry’ibitabo, igisubizo ku ruganda rw’igitabo

HATEGEKIMANA Richard, Umwanditsi w'Ibitabo akaba na Perezida w'Urugaga rw'Abanditsi mu Rwanda (Ifoto/Ububiko)

Mu rwego rwo kunoza ibikorwa bikorwa n’abanyamwuga runaka iteka bigira imirongo bigenderaho ishyizweho n’urwego rubifitiye ububasha. Iyo mirongo ngenderwaho mu rurimi rw’icyongereza twayita “Policies”.

Umurongo ngenderwaho (Book Policy) uramutse ugiyeho byazatuma Uruganda rw’Igitabo rutera imbere, rurushaho kugira agaciro, rurushaho kugira discipline, rurushaho kugira uruhare mu kubaka ubukungu bw’u Rwanda.

Ibihugu byateye imbere byifashisha ibitabo mu gufata ibyemezo runaka bifite ingaruka nziza ku baturage babyo. Ibi bisobanuye ko iyo igitabo cyanditswe neza cyubaka igihugu ariko iyo cyanditswe nabi gisenya igihugu, kiyobya abantu, kica ejo hazaza.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda (Rwanda Writers Federation) mu nama y’Inteko rusange yayo, abanditsi bifuje ko hajyaho “Book Policy” kugira ngo bice akajagari n’imyandikire idasobanutse y’ibitabo bityo bifashe abanditsi kwandika ibitabo bibereye Intore z’u Rwanda bafite umurongo bagenderaho.

Rimwe na rimwe mu bitangazamakuru hajya hagaragara ibitabo byasohotse abasomyi bafiteho ibibazo cyanecyane iy’imyandikire yabyo n’imiterere yabyo ko  biyobya abasomyi ndetse ntibiheshe isura nziza u Rwanda.

Abanditsi bahamya ko hagiyeho uwo murongo ugenga ibitabo (Book Policy) byafasha  kubaka u Rwanda ndetse n’Afurika twifuza binyuze mu bitabo.

Abanditsi b’u Rwanda biyemeje kuba umusemburo w’impinduka nziza mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma mu iterambere ry’u Rwanda bimakaza indangagaciro na Kirazira mu myandikire yabo.

Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda rurakangurira Abantu bose kugira uruhare rukomeye mu kwandikira u Rwanda, abagize Urugaga bahamya ko kuva u Rwanda rwava mu mwijima(Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu wa 1994), uyu munsi u Rwanda rwabonye umucyo ariyo mpamvu hari ibikorwa byinshi by’ubudasa bakwiriye kwandikaho.

Urugero: Urugamba rwo kubohora u Rwanda, Amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubudasa bw’u Rwanda (Home grown Solutions), Imiyoborere Mpinduramatwara ya Nyakubahwa Umutoza w’Ikirenga, Ubudasa bw’INKOTANYI mu kubaka u Rwanda, uburezi kuri bose, Ubwishingizi bubereye u Rwanda (Mutuelle de Sante), n’ibindi byinshi bihari byakwandikaho.

Iyo utanditse amateka aribagirana bikagira ingaruka kubazavuka ejo. Dukomeze kandi gukunda gusoma ibitabo kuko iyo usoma urunguka, utera Imbere, urwanya umwanzi w’ubujiji.

Ni byiza ko nk’Abanyafurika biyemeje kwihesha agaciro no kugahesha Afurika ko dukomeza kwibohora imigozi twaziritswe n’abakoroni.

Amasomero yacu (Libraries) ntakaburemo ibitabo birimo indangagaciro na Kirazira zo musingi wo kubaka u Rwanda twifuza.

Muri gahunda ya guverinoma (NST1-National Strategies for Transformation), mu kiciro cy’ubukungu (Economic Transformation) bigaragara ko igihugu kizagera ku bukungu bwifuzwa hashingiwe ku bumenyi (Economy based Knowledge) ubumenyi rero buva mu gusoma ibitabo. Ibyo bitabo rero bigomba kuba byujuje ubuziranenge (bifite policy ibigenga).

U Rwanda rwacu ni rwiza rwuje imisozi, ibiyaga n’ibirunga kandi ni ingobyi iduhetse dukwiriye rero guhora iteka  tururata, turukunda, turwubaka ndetse by’akarusho tukandika ibitabo birurata.

HATEGEKIMANA Richard,

Perezida w’Urugaga rw’Abanditsi mu Rwanda,

E-mail: hategrich@gmail.com,

Tel:+250788304401.

Click to comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Izindi wakunda

Advertisement

Address:

KG 17 Av 37
Remera-ARJ/RMC House
Amahoro National Stadium
Registration Number: RMC/C/14/015
Accreditation: RURA/ICT/LIC/210181745

e-mail: editor.panorama.rw@gmail.com; panoramarw@gmail.com

Tel: 0788300359 -0733003020

Twitter: @PanoramaNewspa1; @reneanthere
Facebook: Panorama Newspaper

Services:

Panorama Newspaper, Animation, Conducting Community debates, Organizing Talk shows, Consultancy in Media, Photography, Newsletters, Magazines, Videos, Documentaries, Translation, Editing, Book publishing, Motion picture, video and television programme production activities, Motion picture, video and television programme postproduction activities
Motion picture, video and television programme distribution activities, Motion picture projection activities, Other information service activities n.e.c.
Other publishing activities, Publishing of newspapers, journals and periodicals
Radio broadcasting, Television programming and broadcasting activities