Kwigishwa no gusigasira indangagaciro zo kwimakaza amahoro, urukundo n’iterambere byatumye bamwe mu rubyiruko biyumvamo kuremwa bushya, banagirirwa icyizere muri rubanda.
Ubwo hizihizwaga imyaka 15 umuryango Peace and Love Proclaimers (PLP) umaze ubayeho, bamwe mu bawugize bavuga ko kuva baba abanyamuryango, bize indangagaciro zatumye baba abantu bafitiye sosiyete umumaro.
PLP ni umuryango washinzwe muri Nyakanga 2007 utangijwe n’urubyiruko rw’abanyeshuri bigaga mu mashuri yisumbuye. Ufite intego yo kwimakaza amahoro, urukundo ndetse n’iterambere mu baturage, by’umwihariko urubyiruko n’abatishoboye.
Icyo abagize uyu muryango bahurizaho ni uko kuba muri PLP byabereye nko kubona undi muryango kuko nabo hagati yabo bafashanya gukemura ibibazo bimwe na bimwe.
Bimwe mu bikorwa bitegurwa na PLP harimo Mega Care, The safe place, Sunday chat, Walk to remember, support group n’ibindi bikorwa bitandukanye bigamije kwimakaza no gukwirakwiza amahoro n’urukundo. Mu gikorwa cya Mega care habumbatiye ibikorwa byo gufasha abantu babatangira Mituweli, guha abanyeshuri ibikoresho by’ishuri ndetse n’ibindi.
Mulisa Kweli Bryan wiga muri G.S APRED i Ndera. Amaze imyaka ine ari umunyamuryango wa PLP. Avuga ko amaze kwiga byinshi birimo kuvugira mu ruhame, gufasha ababaye, kugira ubwitange… ari indangagaciro yigiye muri PLP kandi zikenewe muri rubanda kugira ngo iterambere rigerweho.
Agira ati “nabonaga ibikorwa byo gufasha ababaye PLP bakoraga, nifuza nanjye kuba umwe muri bo, kuko hari abantu benshi bababaye bakeneye abantu bababa hafi mu buryo butandukanye… Ubu nshobora kuvugira mu ruhame ntagihunga. Muri PLP tugira igihe tuganira ku ngingo runaka, bigatuma dutinyuka kuvuga no gutanga ibitekerezo mu ruhame…”
Mu kugaragaza imbogamizi zitandukanye abanyamuryango bahura nazo, Mulisa agira ati “hari ubwo tuba twarateguye igikorwa runaka, ugasanga ubuyobozi bw’ikigo ntibubyumva neza bigatuma tutabikora.”
Kanyamanza Esther na we ni umunyamuryango wa PLP. Avuga ko mu buzima busanzwe afite umuryango ariko ko yungutse undi, kuko awuboneramo byinshi kandi bimufitiye akamaro, bituma no muri sosiyete na we afasha bagenzi be.
Agira ati “urukundo nicyo kintu gikomeye nabonye kiba muri PLP. Kuva najyamo iyo ngize ikibazo runaka menyesha umwe mu bo tubana muri PLP, bikaba byamfasha atari ngombwa ngo ntinde mu kibazo. Iyo ufite umuryango biba bisa nkaho ufite byinshi icyarimwe.’
Mucyo Bill uri mu bashinzwe gutegura ibikorwa bya PLP avuga ko ikintu cya mbere kiranga abanyamuryango ba PLP, ari imyitwarire myiza kuko ari n’imwe mu ngingo bashishikariza abantu mbere yuko baba abanyamuryango. Yongeraho ko ari umuyoboro mwiza wo guhuza n’inshuti nshyashya kuko baba bahuye ari urubyiruko baturutse mu mpande zitandukanye z’igihugu.
Agira ati “turi urubyiruko rutuka hirya no hino, rero guhurira hamwe bituma twunguka inshuti, ikindi hari ibigo by’ubucuruzi butandukanye dukorana, hari ubwo rero bamwe muri twe bajya bahabwa akazi. Ikindi mu bigo by’amashuri dukora na byo, tugira igihe cyo gutanga impamyabumenyi bashobora kwifashisha mu buzima bwo hanze y’ishuri…”
Dr. Bizimana Jean Damascene, Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu -MINUBUMWE, ashima uruhare urubyiruko rugaragaza mu gufasha igihugu kugera ku iterambere, ubumwe ndetse n’ubwiyunge.
By’umwihariko ashimira umuryango PLP kuko intego zawo zihura n’iz’Igihugu mu ntego u Rwanda rufite ya 2050. Yibutsa urubyiruko ko kugira ngo batange umusaruro, bakwiye kwirinda ibiyobyabwenge, bakareba kure, bakanahitamo neza, kandi ko kwiga iby’abandi na byo ari byiza ariko ko bakwiye kwigana ibyiza gusa.
Agira ati “Amateka ya Jenoside abanyarwanda twagize, ni amateka adusaba kugira ubumwe bikaba ari ishema kuba hari urubyiruko ruri mu nzira yo guharanira ubumwe. Igihugu cyubakiye ku muco ni cyo gikomera. Mukwiye kwibaza icyo mu mahanga twahigira twihitiramo ibidukwiye, tukirinda ibitajyanye n’umuci wacu…”
PLP kimwe n’indi miryango iharanira inyungu z’urubyiruko ikorera mu Rwanda, yitezweho kugira impinduka izana muri sosiyete nk’uko Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascene yabigarutseho ubwo yitabiraga ibirori bya PLP, umuhango witabiriwe n’urubyiruko rusaga 1500. Mu bikorwa byitwezwe kuri iyo miryango bigomba kuzana impinduka mu rubyiruko harimo gukora ubukangurambaga mu kwirinda gucuruza no gukoresha ibiyobyabwenge, kwishora mungeso z’ubusambanyi, ubusinzi n’ibindi.
Mihigo Eric